skol
fortebet

Chelsea yasinyishije Tiemoue Bakayoko (amafoto)

Yanditswe: Sunday 16, Jul 2017

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo taliki ya 15 Nyakanga nibwo ibitangazamakuru by’I burayi byatangaje ko ikipe ya Chelsea yamaze gusinyisha umusore bari bamaze iminsi bashaka Tiemoue Bakayoko wafashije ikipe ya AS Monaco gutwara igikombe cya shampiona y’Ubufaransa umwaka ushize aho yaguzwe miliyoni 35 z’amapawundi.
Uyu musore akimara gusinya yatangaje ko inzozi ze zibaye impamo gukina mu ikipe ya Chelsea ndetse avuga ko yiteguye gukora ibishoboka byose ngo ashimishe abafana b’iyi kipe.
Yagize ati “Ndishimye kuba (...)

Yagize ati “Ndishimye kuba ndi hano mu iyi kipe ikomeye.Nakuze ndeba Chelsea ikina niyo mpamvu kuyerekezamo bishimishije kuko ni ikipe nakundaga cyane.Niteguye gukorana neza n’umutoza n’abakinnyi beza iyi kipe ifite."

Igurwa ry’uyu mukinnyi rikaba rishobora kuba intandaro yo kuba Nemanja Matic yava muri iyi kipe nyuma yo kwemererwa kutitabira imikino yo kwitegura umwaka w’imikino utaha we na mugenzi we Diego Costa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa