skol
fortebet

Chris Froome watwaye Tour de France inshuro 4 yageze mu Rwanda

Yanditswe: Thursday 16, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umwongereza Chris Froome wakuzwe na benshi muri Tour de France kubera ubuhanga bwe mu kuzamuka imisozi ya Alpes na Pyrenees,yageze mu Rwanda aho aje gukina Tour du Rwanda 2023.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu nibwo uyu munyabigwi na bagenzi be bakinana muri Israel Premier-Tech yo muri Israël basesekaye mu Rwanda aho bitabiriye Tour du Rwanda 2023.
Chris Froome, abakinnyi n’abandi baherekeje Israel Premier-Tech bageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, ahagana saa Munani (...)

Sponsored Ad

Umwongereza Chris Froome wakuzwe na benshi muri Tour de France kubera ubuhanga bwe mu kuzamuka imisozi ya Alpes na Pyrenees,yageze mu Rwanda aho aje gukina Tour du Rwanda 2023.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu nibwo uyu munyabigwi na bagenzi be bakinana muri Israel Premier-Tech yo muri Israël basesekaye mu Rwanda aho bitabiriye Tour du Rwanda 2023.

Chris Froome, abakinnyi n’abandi baherekeje Israel Premier-Tech bageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, ahagana saa Munani na 52 zo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 16 Gashyantare 2023.

Uyu mukinnyi yari yambaye ipantaro y’umukara, agapira k’umukara n’inkweto z’umukara n’umweru.

Yageze i Kigali ari kumwe n’itsinda rinini ririmo n’abakinnyi bane bakinana muri Israel Premier Tech.

Froome w’imyaka 37, yegukanye Tour de France inshuro enye (2013, 2015, 2016 na 2017).

Israel Premier-Tech yasesekaye mu gihugu habura iminsi itatu ngo Tour du Rwanda itangire. Yiyongereye ku yandi makipe yageze mu Rwanda, aho yiteguye iri siganwa ry’iminsi umunani,rirtangira mu mpera z’iki cyumweru.

Ku wa 15 Mutarama 2023, ni bwo Chris Froome yatangaje mu mashusho y’amasegonda 42 ko azitabira Tour du Rwanda 2023.

Froome azaseruka mu mwambaro wa Israel Premier-Tech, ikipe yo muri Israël igiye gukina Tour du Rwanda ku nshuro ya munani.

Iri siganwa rizenguruka igihugu ku magare rizakinwa ku wa 19-26 Gashyantare 2023.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa