skol
fortebet

Christ Mbondi yagaragaje imyitwarire mibi mu mwiherero wo kwitegura Costa do Sol

Yanditswe: Friday 06, Apr 2018

Sponsored Ad

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports Christ Mbondi ukomoka muri Cameroon yagaragaje imyitwarire mibi ubwo ikipe yari mu mwiherero wa nyuma wo kwitegura ikipe ya Costa do Sol. Mbondi yitwaye nabi mu mwiherero
Ubwo umutoza wa Rayon Sports Ivan Minnaert yerekaga abakinnyi amashusho y’uko Costa do Sol ikina ndetse n’uburyo bagomba gukina uyu munsi,Mbondi we yiyumviraga umuziki muri ecouteurs ndetse bamuhamagaye kugira ngo asobanurirwe uko agomba gukina ntiyitaba ibintu byababaje abakinnyi cyane. (...)

Sponsored Ad

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports Christ Mbondi ukomoka muri Cameroon yagaragaje imyitwarire mibi ubwo ikipe yari mu mwiherero wa nyuma wo kwitegura ikipe ya Costa do Sol.

Mbondi yitwaye nabi mu mwiherero

Ubwo umutoza wa Rayon Sports Ivan Minnaert yerekaga abakinnyi amashusho y’uko Costa do Sol ikina ndetse n’uburyo bagomba gukina uyu munsi,Mbondi we yiyumviraga umuziki muri ecouteurs ndetse bamuhamagaye kugira ngo asobanurirwe uko agomba gukina ntiyitaba ibintu byababaje abakinnyi cyane.

Nkuko amakuru agera ku Umuryango abisobanura,uyu musore yongeye gusuzugura umutoza ubwo yongeraga kumuhamagara aho kumwumva agakomeza kwiyumvira umuziki byatumye Bakame na bagenzi be bamuheza ndetse bamwirukana mu mwiherero bamusimbuza Mugume Yassin.

Nubwo uyu musore ari mu bakinnyi Rayon Sports yifuza gucungiraho,bagenzi be bababajwe n’imyitwarire ye baramwirukana mu mwiherero nubwo bongeye kumugaruramo nyuma y’ibiganiro bitandukanye.

Mbondi yasuzuguye umutoza Ivan Minnaert na bagenzi be

Uyu munsi nibwo Rayon Sports iracakirana na Costa do Sol mu mukino ubanza wa CAF Confederations Cup ku i saa 18h00 kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo aho kwinjira ari Frw 2000, 5000, 10 000 n’amafaranga y’u Rwanda 20 000, .

Abakinnyi 11 bashobora kubanza mu kibuga ku ruhande rw’ikipe ya Rayon Sports ikina na Costa Do Sol:

Umuzamu: Ndayishimiye Eric (Bakame)

Abakina inyuma: Nyandwi Saddam, Faustin Usengimana, Manzi Thierry, Rutanga Eric

Abakina hagati: Mugisha Francois "Master", Yannick Mukunzi, Kwizera Pierrot

Abakina imbere: Hussein Shaban "Tchabalala", Manishimwe Djabel, Christ Mbondi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa