skol
fortebet

Rutahizamu Atsu wagwiriwe n’ibikuta by’amazu muri Turukiya akomeje kuburirwa irengero

Yanditswe: Thursday 09, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abayobozi batandukanye b’umupira w’amaguru bakomeje gushaka cyane Christian Atsu wakiniye Chelsea na Newcastle muri Premier League uheruka kugwirwa n’ibikuta by’amazu biturutse ku mutingito wibasiye Turukiya na Siriya.
Uyu mukinnyi w’imyaka 31 bivugwa ko yabonetse ari muzima mu bikuta byamugwiriye ari muri etaje ya 9 y’inyubako yakodeshaga ahitwa Kahramanmaras,nkuko umuhagarariye yavuze.
Umuvugizi w’ikipe yakiniraga ya Hayatspor yavuze kuwa kabiri ko uyu mukinnyi usatira aca ku mpande yajyanwe (...)

Sponsored Ad

Abayobozi batandukanye b’umupira w’amaguru bakomeje gushaka cyane Christian Atsu wakiniye Chelsea na Newcastle muri Premier League uheruka kugwirwa n’ibikuta by’amazu biturutse ku mutingito wibasiye Turukiya na Siriya.

Uyu mukinnyi w’imyaka 31 bivugwa ko yabonetse ari muzima mu bikuta byamugwiriye ari muri etaje ya 9 y’inyubako yakodeshaga ahitwa Kahramanmaras,nkuko umuhagarariye yavuze.

Umuvugizi w’ikipe yakiniraga ya Hayatspor yavuze kuwa kabiri ko uyu mukinnyi usatira aca ku mpande yajyanwe kwa muganga igitaraganya kubera imvune zitavuzwe yagize nyuma yo gutabarwa by’igitangaza.

Kuri uyu wa Gatatu,Umuhagarariye Nana Sechere,kuri Twitter yavuze ko aho uyu mukinnyi ari hatazwi.

Ati "Nyuma y’amakuru yatanzwe n’ikipe ejo ko Christian yatabawe ari muzima,ntabwo turabasha kumenya aho aherereye.

Nkuko mushobora kubitekereza,iki n’igihe giteye agahinda ku muryango we kandi turi gukora ibishoboka byose ngo tumenye aho aherereye."

Umuganga wa Hayatspor,Gurbey Kahveci, yavuze ko imbaraga zashyizwe mu gushaka uyu munya Ghana n’umuyobozi wa siporo w’ikipe,Taner Savut mu bitaro nta musaruro zatanze bityo bishobora gutekerezwa ko bari mu kaga.

Ati "Ubwo twumvaga amakuru ko Taner Savut na Christian Atsubajyanwe ku bitaro bya Dortyol,twagiyeyo dusanga nta bahari."

Yongeyeho ko kugeza ubu Taner na Christian Atsu" bisa nkaho batigeze baboneka.

Ibi kandi byakongejwe na Ambasaderi wa Ghana muri Turukia wavuze ko abayobozi bamubwiye ko uyu mukinnyi ataraboneka.

Umutingito udasanzwe wo ku gipimo cya 7.8 wibasiye Turukia na Siriya mu rukerera rwo kuwa Mbere w’iki cyumweru,umaze kwica abasaga ibihumbi 13.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa