skol
fortebet

Christian Atsu wakiniye Chelsea yagwiriwe n’ibikuta byasenywe n’umutingito muri Turukiya

Yanditswe: Monday 06, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Uwahoze ari umukinnyi wa Chelsea na Newcastle, Christian Atsu ari mu bantu bagwiriwe n’ibikuta nyuma y’umutingito ukomeye wo ku gipimo cya 7.8 watikije Turukiya na Siriya.
Uyu munya Ghana wakiniraga ikipe ya Hatayspor,amakuru aturuka muri Turukiya aravuga ko we na bagenzi be bakinana bagwiriwe n’ibikuta cyo kimwe n’abakozi b’ikipe nyuma y’uyu mutingito.
Uyu mutingito wakubise intara zisaga 10 muri Turukia zirimo Kahramanmaras, aho Hatayspor ibarizwa.
Ikinyamakuru Star cyo muri Turukia (...)

Ikinyamakuru Star cyo muri Turukia kiravuga ko abakinnyi babiri n’abatoza 2 bakuwe muri ibi bikuta byasenywe n’umutingito ariko Atsu na Taner Savut,umuyobozi w’imikino babuze na nubu ikipe ishinzwe ubutabazi iri kubashakisha.

Ahmet Eyup, ukinira Yeni Malatyaspor nk’umunyezamu nawe biravugwa ko yagwiriwe n’ibi bikuta.

Atsu watijwe na Everton, yageze muri Hatayspor muri Nyakanga 2021 avuye mu ikipe yo muri Saudi Arabia yitwa Al-Raed.

Yatsinze igitego cyo ku munota wa 97 ubwo ikipe ye yatsindaga Kasimpasa ku cyumweru,amsaha make mbere y’uko uyu mutingito mubi cyane ukubita ahagana saa kumi za mugitondo zo kuri uyu wa Mbere.

BBC yavuze ko abantu barenga1000 bishwe n’uyu mutingito mu gihe abarenga ibihumbi bakomeretse cyane.

Abashinzwe ubutabazi barimo gukuraho ibikuta byaguye kugira ngo barokore abantu byagwiriye nyuma y’aho amazu abarirwa mu magana abomokeye muri biriya bihugu byombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa