skol
fortebet

Coronavirus: U Rwanda rwahagaritse kwitabira no kwakira amarushanwa mpuzamahanga mu mikino yose

Yanditswe: Saturday 14, Mar 2020

Sponsored Ad

Minisiteri ya siporo n’umuco yamaze gusubika amarushanwa yose amakipe y’u Rwanda yagombaga gukinira hanze kubera icyorezo cya Coronavirus gikomeje gukwirakwira ku isi yose.

Sponsored Ad

U Rwanda rukomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo iki cyorezo kitarugeramo ariyo mpamvu Minisports yafashe uyu mwanzuro mu ibaruwa ndende yaraye ishyize hanze.

Icyorezo cya Coronavirus cyemejwe nk’icyugarije Isi, aho kimaze gukwirakwira mu bihugu 123 bitandukanye aho abarenga 125 000 bamaze kucyandura hirya no hino ku Isi.Kimaze guhitana abasaga 5000.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Miniisiteri ya Siporo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Werurwe 2020, rigenewe amashyirahamwe y’imikino yose mu Rwanda, rivuga ko agomba kumenyesha inzego mpuzamahanga ziyakurikiye ibijyanye n’icyemezo cyafashwe na Guverinoma y’u Rwanda.

Minisiteri ya Siporo yavuze ko gahunda zose z’amarushanwa yagombaga kwitabirwa n’amakipe yo mu Rwanda yakuweho mu gihe n’imikino yagombaga kubera mu Rwanda yasubitswe kugeza hatanzwe irindi tangazo.

Amarushanwa yagombaga kwitabirwa n’ amakipe y’u Rwanda yasubitswe :

Mu mupira w’amaguru:

- Imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021: U Rwanda rwari kuzahura na Cap-Vert mu mikino ibiri yari iteganyijwe kuba tariki ya 25 (i Praia) n’iya 29 (Kigali) Werurwe 2020.

- CHAN 2020: Igikombe cya Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo kizaba tariki ya 4 kugeza ku ya 25 Mata 2020 muri Cameroun.

Muri Volleyball: Imikino yo ku mugabane ya Beach Volleyball yari kubera i Rubavu hagati ya tariki ya 25 n’iya 29 Werurwe 2020 mu bagore n’iyari kwitabirwa n’abagabo muri Sierra Leone hagati ya tariki ya 26 n’iya 30 Werurwe 2020.

Mu mikino ngororamubiri: Isiganwa rya Challenge Run ryari kubera muri Sudani y’Epfo tariki ya 4 Mata 2020.

Muri Handball: Shampiyona y’abato yo ku mugabane, yagombaga kubera muri Ethiopia hagati ya tariki ya 15 n’iya 19 Mata 2020.

Muri Tennis: Imikino ya ITF/CAT Individual African Junior Championships 2020 yari kubera muri Madagascar hagati ya tariki ya 23 n’iya 28 Werurwe 2020.

Mu mukino wo gusiganwa mu modoka: Isiganwa rya Nyirangarama Rally ryari kuba tariki ya 21 Werurwe 2020.

Mu Magare: Shampiyona Nyafurika izabera muri Mauritius guhera tariki ya 23 kugeza ku ya 29 Werurwe 2020.

Muri Basketball: Irushanwa rya Basketball Africa League (BAL 2020) ryagombaga kwitabirwa na Patriots BBC ndetse n’imikino yayo ya nyuma ikabera mu Rwanda muri Gicurasi uyu mwaka.

Minisiteri ya Siporo yavuze ko ibikorwa bya siporo byose by’imbere mu gihugu bizakomeza uko byapanzwe.

Abafana basabwe gukaza isuku bakaraba intoki n’amazi meza n’isabune cyangwa alukoro yica mikorobe ndetse no kwirinda gusuhuzanya bahana ibiganza ndetse banahoberana kuko bikwirakwiza iki cyorezo cya COVID-19 Coronavirus.

FERWAFA yatangaje ko yasubukuye imikino y’Igikombe cy’Amahoro kubera ko imikino ya CHAN ndetse n’indi mikino mpuzamahanga yasubitswe.

Zimwe mu ngamba zo kwirinda COVID-19:

- Gukaraba intoki kenshi n’amazi meza n’isabune;
- Kwirinda gukorana mu biganza;
- Kwirinda kujya ahateraniye abantu benshi;
- Kwirinda gukororera/kwitsamurira iruhande rw’abandi;
- Kwirinda gukorera ingendo zitari ngombwa ahagaragaye Koronavirusi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa