skol
fortebet

Costa do Sol igomba gucakirana na Rayon Sports yamaze kugera mu Rwanda

Yanditswe: Wednesday 04, Apr 2018

Sponsored Ad

Ikipe ya Costa do Sol yo muri Mozambike yamaze kugera mu Rwanda aho ije gucakirana na Rayon Sports mu ijonjora rya nyuma ryo kwerekeza mu matsinda ya CAF Confederations Cup.
Iyi kipe igomba kwisobanura na Rayon Sports ku wa Gatanu w’iki Cyumweru, yageze ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali ku isaha ya saa cyenda n’igice z’amanywa aho yakiriwe neza n’abahagarariye FERWAFA ihita yerekeza kuri Hotel des Mille Collines igomba gucumbikamo.
Costa do Sol igomba kuzakorera imyitozo kuri stade ya (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Costa do Sol yo muri Mozambike yamaze kugera mu Rwanda aho ije gucakirana na Rayon Sports mu ijonjora rya nyuma ryo kwerekeza mu matsinda ya CAF Confederations Cup.

Iyi kipe igomba kwisobanura na Rayon Sports ku wa Gatanu w’iki Cyumweru, yageze ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali ku isaha ya saa cyenda n’igice z’amanywa aho yakiriwe neza n’abahagarariye FERWAFA ihita yerekeza kuri Hotel des Mille Collines igomba gucumbikamo.

Costa do Sol igomba kuzakorera imyitozo kuri stade ya Kigali ku munsi w’ejo ndetse iyi stade niyo izabera uyu mukino cyane ko stade Amahoro izaba iri kwitabwaho kugira ngo izabereho umuhamgo wo gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iyi kipe yazanye mu Rwanda abantu bagera kuri 34,abakinnyi 18 barimo abakomoka muri Zambia, Nigeria, Ghana na Liberia yaguze yiyubaka ngo ibashe kugera mu matsinda ya Total CAF Confederation Cup.

Umukino wa Rayon Sports na Costa Do Sol uteganyijwe ku wa Gatanu, uzatangira ku i saa 18h00 kuri stade ya Kigali mu gihe uwo kwishyura uteganyijwe ku wa 17 Mata 2018.
Amafoto:Rwanda Magazine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa