skol
fortebet

Cote d’Ivoire iri mu itsinda rimwe n’Amavubi yatsindiwe mu rugo

Yanditswe: Sunday 11, Jun 2017

Sponsored Ad

Ikipe ya Cote d’Ivoire nyuma yo gusezererwa mu matsinda y’igikombe cy’Afurika giheruka kubera muri Gabon yatangiye nabi mu marushanwa yo gushaka itike ya CAN 2019 aho yatsindiwe mu rugo na Guinea ibitego 3-2. Aya makipe yombi akaba ari mu itsinda rimwe n’u Rwanda rya H.
Ikipe ya Guinea itahabwaga amahirwe yakomeje gushimangira ugusubira inyuma kw’ikipe ya Cote d’Ivoire nyuma y’igenda ry’umutoza Herve Renard wabafashije gutwara igikombe cy’Afurika 2015.
Nubwo umusore Seydou Doumbia yafunguye (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Cote d’Ivoire nyuma yo gusezererwa mu matsinda y’igikombe cy’Afurika giheruka kubera muri Gabon yatangiye nabi mu marushanwa yo gushaka itike ya CAN 2019 aho yatsindiwe mu rugo na Guinea ibitego 3-2. Aya makipe yombi akaba ari mu itsinda rimwe n’u Rwanda rya H.

Ikipe ya Guinea itahabwaga amahirwe yakomeje gushimangira ugusubira inyuma kw’ikipe ya Cote d’Ivoire nyuma y’igenda ry’umutoza Herve Renard wabafashije gutwara igikombe cy’Afurika 2015.

Nubwo umusore Seydou Doumbia yafunguye amazamu ku munota wa 15 ku ruhande rwa Cote d’Ivoire ntibyatinze kuko ku munota wa 32 umusore Abdoulaye SaidoDiallo yaje kwishyurira ikipe ya Guinea aho amakipe yagiye kuruhuka anganya 1-1.
Ubwo amakipe yavaga kuruhuka ntibyatinze kuko ku munota wa 62 ikipe ya Cote d’Ivoire yari imbere y’abafana bayo yashyizemo igitego cya 2 cyatsinzwe nanone na Seydou Doumbia cyahise cyishyurwa nyuma y’iminota 4 n’umusore Francois Kamano. Ibintu byakomereye ikipe ya Cote d’Ivoire ku munota wa 79 ubwo umusore Naby Keita yabatsindaga igitego cya 3 biza kurangira inzovu za Cote d’Ivoire zitsinzwe uyu mukino.

Indi kipe y’ikigugu yatunguwe n’ikipe ya Nigeria nayo yatsindiwe mu rugo n’ikipe ya Afurika Y’Epfo ibitego 2-0 ibitego byatsinzwe na Tokelo Rantie na Percy Tau ku munota wa 55 ni uwa 82 aaya makipe yombi ari mu itsinda rya E.

Indi mikino yabaye mu itsinda A Senegal yatsinze ikipe ya Equatorial Guinea ibitego 3-0 ibitego byatsinzwe na Moussa Sow watsinze 2 na Idrissa Gana Gueye.

Mu itsinda B ikipe ya Malawi yatsinze Comoros 1-0 mu gihe Cameroon yatsinze Maroc igitego 1-0 cyatsinzwe na Vincent Aboubacar.

Mu itsinda C Uburundi bwatsinze Sudani y’Epfo ibitego 3-0 byatsinzwe na Cedric amissi wahoze akinira Rayon Sports ,Gael Duhayinavyi wifuzwa cyane n’ikipe ya Rayon Sports mu gihe igitego cya nyuma cyatsinzwe na kabuhariwe Abdoul Razak Fiston.Muri iri tsinda kandi ikipe ya Mali yatsinze Gabon ibitego 2-1.

Ibyo mu itsinda E twabigarutseho,mu itsinda F ikipe ya Sierra Leone yatsinze ikipe ya Kenya ibitego 2-1 aho ikipe ya Kenya yahawe ikarita itukura yeretswe umukinnyi Brian Mandela ku munota wa 43.igitego kimwe rukumbi cya Kenya cyatsinzwe na Micheal Olunga mu gihe ibitego bya Sierra Leone byatsinzwe na Wabay Julius na Umaru Bangula kuri penaliti.

Mu itsinda G ikipe ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yatsinze mukeba wayo Congo Brazzaville ibitego 3-1 byatsinzwe na Cedric Bakambu watsinze 2 na Chancel Mbemba mu gihe igitego cya Congo Brazzaville cyatsinzwe na Bifouma Thievy.

Mu itsinda H ikipe y’u Rwanda iri I Bangui muri Centrafrique aho iraza gukina na’iki gihugu uyu munsi mu gihe mu itsinda I ikipe ya Botswana yari mu rugo yahatsindiwe na Mauritania 1-0 mu gihe Bourkina Fasso yatsinze Angola ibitego 3-1 harimo igitego cya Bertrand Traore na bibiri bya Arstide Bance mu gihe igitego kimwe rukumbi cya Angola cyatsinzwe na Gelson.
Mu itsinda J ikipe ya Niger yanganyije 0-0 na Swaziland mu gihe mu itsinda K Zambia yari iwayo yatsinzwe na Mozambike 1-0 hanyuma Gunea Bissau itsinda 1-0 Namibia.

Mu itsinda I rya nyuma ikipe ya Tanzania yanganyije na Lesotho 1-1 aho Tanzania yatsindiwe na Mbwana Samata mu gihe Lesotho yatsindiwe na Thapelo Tale.

Uyu munsi hategerejwe imikino myinshi irimo uraza guhuza CAR ni u Rwanda saa cyenda mu itsinda E mu gihe mu itsinda D Benin iraza kwakira Gambia Algeria yakire Togo.

Mu itsinda F Ghana irakira Ethiopia mu gihe mu itsinda G ikipe ya Zimbabwe iraza gukina na Liberia.Umukino ukomeye nakwita uw’umunsi uraza guhuza amakipe ahuriye mu itsinda G akomeye hano muri Afurika aho Tunisia iraza kwakira Misiri. Mu gihe umukino wagomba guhuza Cape Verde na Uganda mu itsinda L ku munsi w’ejo ukaza gusubikwa nawo urakinwa uyu munsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa