skol
fortebet

Côte d’Ivoire yasezereye Mali mu mukino wabayemo ibidasanzwe

Yanditswe: Saturday 03, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Côte d’Ivoire y’abakinnyi 10 yasezereye Mali iyitsinze ibitego 2-1 mu mukino wabonetsemo ibidasanzwe birimo n’igitego cyinjiye ku munota wa nyuma.

Sponsored Ad

Côte d’Ivoire yatangiye irushanwa iri hasi cyane,ikomeje kugenda ikurira mu irushanwa kuko yatsinze Mali yari igoye cyane muri iri rushanwa igera muri 1/2 cy’irangiza nyamara yakinnye iminota isaga 80 ari abakinnyi 10 nubwo ku munota wa nyuma undi mukinnyi wayo yabonye umutuku bagasigara ari 9.

Mali yatangiye umukino iri hejuru cyane ndetse irusha Côte d’Ivoire bigaragara byatumye ku munota wa 16 ibona penaliti ku ikosa Odilon Kossounou yakoreye kuri rutahizamu wa Mali amutegera mu rubuga rw’amahina.Umusifuzi yanahaye uyu myugariro ikarita y’umuhondo.

Adama Traore yateye nabi iyi penaliti,umunyezamu Fofana wa Côte d’Ivoire ayikuramo,umukino usubira ibubisi.

Ku munota wa 39,myugariro yateze nanone rutahizamu wa Mali bituma ahabwa ikarita ya kabiri y’umuhondo,yabyaye umutuku.Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

Mali yatangiye igice cya kabiri isatira ishaka kubona igitego vuba ariko abakinnyi ba Cote d’Ivoire bagerageza kwirwanaho ari nako umutoza wayo w’agateganyo azana amaraso mashya.

Ntibyatinze ku munota wa 71,Nene Dorgeles atsindira Mali igitego cyiza cyane,ku ishoti yatereye inyuma y’izamu rijya mu izamu.

Yanze kwishimira iki gitego yatsinze Cote d’Ivoire, kuko ariho ababyeyi be bakomoka.

Ibintu byahize bizamba kuri Cote d’Ivoire kuko yashakaga kunganya ngo irebe ko yarokokera kuri penaliti nkuko byayigendekeye kuri Senegal.

Umutoza Emerse Fae wa Cote d’Ivoire yakoze impinduka nyinshi ariko iyamugiriye akamaro n’iya Simon Adingra wasimbuye Jean Michaël Seri ku munota wa 85.

Ku munota wa 90,Simon Adingra yacenze abakinnyi b’inyuma ba Mali yinjira mu rubuga rw’amahina,yishyurira ikipe ya Cote d’Ivoire.

Iki gitego cyagaruye ubuzima kuri Cote d’Ivoire yari isezerewe kuko yahise yerekeza mu minota 30 y’inyongera.

Iyi minota 30 yaranzwe no gucungana hagati y’amakipe yombi gusa rutahizamu Haller yabonye amahirwe ku munota wa 109,umupira wuteye n’umutwe ugarurwa n’umutambiko w’izamu.

Nyuma y’aho nabwo Mali nayo yasatiriye rutahizamu wayo akata umupira mu izamu habura gato ngo ba myugariro ba Cote d’Ivoire bitsinde.

Ubwo iminota 120 yari irangiye,Cote d’Ivoire yabonye coup Franc yatewe abakinnyi ba Mali birwanaho bakuramo umupira usanga Seko Fofana awohereza mu izamu ariko Oumar Diakite winjiye mu kibuga asimbuye awuhindurira icyerekezo kiba igitego cya kabiri cya Cote d’Ivoire.

Iki gitego cyatumye Oumar Diakite akuramo umupira yibagirwa ko afite ikarita y’umuhondo byamuviriyemo indi ya kabiri iba ikarita itukura.

Mali ntiyishimiye ibyavuye mu mukino,byatumye umukinnyi wayo Hamari Traoré ahabwa ikarita itukura.

Cote d’Ivoire yageze muri 1/2 aho izahura na Repubulika ya Demokarasi ya Kongo,kuwa 07 Mutarama.

IGIHE

CAN 2023: Afurika y’Epfo yasezereye Cap-Vert igera muri ½
4-02-2024 - saa 07:30, Byiringiro Osée Elvis
Afurika y’Epfo yatsinze Cap-Vert penaliti 2-1 nyuma yo kunganya ubusa ku busa mu minota 120, igera muri ½ cy’Igikombe cya Afurika.

Uyu mukino usoza iya ¼ wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki 3 Gashyantare 2023.

Ni umukino utari ushamaje cyane mu minota 90, cyane ko amakipe yombi wabonaga ajya kunganya imbaraga.

Iminota isanzwe y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, hashyirwaho 30 yinyongera.

Muri iyi minota, umukino wahinduye isura by’umwihariko ku ruhande rwa Cap-Vert yahushaga ibitego byinshi.

Ku munota wa 98, iyi kipe yazamutse neza, Gilson Tavares acomekerwa umupira mwiza ateye ishoti Umunyezamu Ronwen Williams akora ku mupira ukubita umutambiko w’izamu.

Tavares yakomeje guhusha uburyo bw’ibitego bukomeye, mu gihe Afurika y’Epfo yari yasubiye inyuma kurinda izamu.

Umukino warangiye amakipe yombi akomeje kunganya ubusa ku busa, hitabazwa penaliti.

Muri iki gice ni ho Umunyezamu wa Afurika y’Epfo, Ronwen Williams, yigaragarije ari na ko yandika amateka.

Ikipe y’Igihugu ya Cap-Vert ni yo yateye penaliti ya mbere yahushijwe na Bebé, ku mupira yateye Umunyezamu awukuramo.

Aaron Mokoena yahise atsinda penaliti ya Afurika y’Epfo. Ni mu gihe Willy Semedo na Laros Duarte bahushije izakurikiye za Cap-Vert na bo baziteye mu biganza by’Umunyezamu Williams.

Icyizere cya Cap-Vert cyari gisigaye ku Munyezamu Vozinha wasabwaga gukuramo penaliti kugira ngo agarure ikipe mu mukino.

Vozihna yabigezeho, akuyemo penaliti imwe indi ijya hejuru. Icyo gihe amakipe yombi yanganyaga penaliti imwe ku yindi.

Bryan Silva yakurikiyeho atsinda penaliti ya mbere muri enye Cap-Vert yari imaze gutera. Yakurikiwe na Mothobi Mvala na we wayitsinze ku rundi ruhande.

Cap-Vert yasabwaga gutera penaliti yanyuma kugira ngo ikomeze igire icyizere ariko ntibyayikundiye kuko Patrick Andrade yahushije iya gatanu.

Afurika y’Epfo yasezereye Cap-Vert kuri penaliti 2-1 nyuma yo kunganya 0-0 mu minota 120.

Iyi kipe yabonye itike ya ½ yaherukaga mu 2000. Muri iki cyiciro, Afurika y’Epfo izakina na Nigeria tariki 7 Gashyantare 2024 saa Moya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa