skol
fortebet

Cristian Rodriguez yegukanye agace ka nyuma ka Tour du Rwanda 2021 aranayegukana

Yanditswe: Sunday 09, May 2021

Sponsored Ad

Umunya-Espagne Cristian Rodriguez Martin w’imyaka 26, ukinira ikipe ya Total Direct Énergie yo mu Bufaransa,niwe wegukanye Tour du Rwanda 2021 ndetse anegukana agace ka nyuma kareshyaga na KM 75,3.

Sponsored Ad

Ku munsi wa nyuma w’isiganwa mpuzamahanga ry’amagare rizenguruka igihugu “Tour du Rwanda”,abasiganwa bazengurutse mu Mujyi wa Kigali ku ntera y’ibilometero 75,3.

Inzira z’agace ka munani ka Tour du Rwanda 2021:

Etape 8: Kigali (Canal Olympia)- Kigali (Canal Olympia)
Intera: Kilometero 75,3
Isaha yo guhaguruka: 10:30

Inzira y’agace ka nyuma:

Rebero- Merez Gikondo-Rwandex- Konogo- Gikondo round about- Rwarutabura-Miduha- RP Nyamirambo- Kwa Mutwe- Onatracom- Apacope- Kinamba- Kanogo- Rugunga- Segeem, hose bazenguruke inshuro eshatu.

Ku kirometero cya 12,abakinnyi batandatu bacomotse igikundi barimo:
Manizabayo Eric (Bénédiction), Main Kent (ProTouch), Sanchez na Suaza (Medellin), Rolland (B-B Hotels), na Hivert (B-B Hotels).

Abasiganwa bamaze gukora ibilometero 55, n’ukuvuga mu bilometero 20 bya nyuma,uwitwa Suaza Bernardo Arango Albeira wa Medellin wakinnye amasiganwa azwi nka Vuelta d’Espana niwe wari uyoboye isiganwa.

Hasigaye ibilometero bitanu gusa,Pierre Rolland (Direct Energie) niwe wayoboye nyuma y’uko igikundi gifashe Suaza Bernardo ku kilometero cya 68.

Cristian Rodriguez Martin yaje kumusiga yegukana agace ka nyuma ka Tour du Rwanda 2021 kasorejwe i Rebero mu Mujyi wa Kigali

Cristián Rodríguez Martin watwaye irushanwa ry’uyu mwaka,yakinnye Giro d’Italia mu 2016 na 2017 ndetse na Vuelta a España mu 2018 na 2019.

Yambaye umwenda w’umuhondo kuva kuri etape ya gatandatu, aho yawufashe nyuma y’agace kasorejwe ahazwi nka Norvège kegukanywe na Rolland Pierre (B&B Hotels) , awambuye Eyob Metkel wa Terengganu Cycling Team.

Abakinnyi 10 ba mbere ku rutonde rusange, bose ni abaturutse mu mahanga kuko abanyarwanda bagowe bigaragara n’iri siganwa.

Muri rusange, Cristian Rodriguez arangije isiganwa ryose rya kilometero 913 ryazengurutse ibice bitandukanye by’u Rwanda akoresheje amasaha 22 iminota 49 n’amasegonda 51.

Umunyarwanda waje hafi ni Muhoza Eric w’ikipe y’u Rwanda, muri rusange ari ku mwanya wa 23 (mu basiganwa 43 basoje isiganwa), akaba arushwa n’uwa mbere iminota 13 n’amasegonda 51.

Umukinnyi warushije abandi guterera imisozi : Teugels Lennert (Tarteletto- Isorex)

Umukinnyi muto witwaye neza: Alan Boileau (B&B Hotels)

Umukinnyi warushije abandi kubaduka muri sprint: Teugels Lennert (Tarteletto- Isorex)

Umunyafurika witwaye neza: Zerai Nahom (Eritrea)



Urutonde rusange rwa nyuma

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa