skol
fortebet

Cristiano Ronaldo akomeje gukora amateka mu mupira w’amaguru

Yanditswe: Saturday 10, Jun 2017

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu hari hatahiwe imikino yo gushaka itike yo kwerekeza mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi aho ikipe ya Portugal ikomeje kongera amahirwe yo kucyitabira ibifashijwemo na kabuhariwe Cristiano Ronaldo waraye atsinze ibitego 2 muri 3 portugal yatsinze Latvia.
Uyu munya Portugal akomeje gutangaza abatari bake kubera ubuhanga afite bwo gutsinda ibitego byinshi dore ko nyuma yo gutsinda igitego cya 600 mu mateka ye nk’umukinnyi wa ruhago ku mukino wa nyuma wa UEFA (...)

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu hari hatahiwe imikino yo gushaka itike yo kwerekeza mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi aho ikipe ya Portugal ikomeje kongera amahirwe yo kucyitabira ibifashijwemo na kabuhariwe Cristiano Ronaldo waraye atsinze ibitego 2 muri 3 portugal yatsinze Latvia.

Uyu munya Portugal akomeje gutangaza abatari bake kubera ubuhanga afite bwo gutsinda ibitego byinshi dore ko nyuma yo gutsinda igitego cya 600 mu mateka ye nk’umukinnyi wa ruhago ku mukino wa nyuma wa UEFA champions League uheruka kuri uyu mugoroba yongeye kubona inshundura ubugira kabiri ubwo ikipe ya Portugal yatsindaga Latvia 3-0 byatumye akomeza kuyobora urutonde rw’abamaze gutsinda ibitego byinshi muri aya marushanwa yo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi kizabera mu Burusiya umwaka utaha aho amaze gutsinda ibitego 11.Igitego cya 3 cya Portugal cyatsinzwe na Andre Silva ku mupira mwiza yahawe na Cristiano Ronaldo.

Ibitego 2 Ronaldo yaraye atsinze byatumye agira ibitego 18 mu mikino 11 aheruka gukinira ikipe y’igihugu cye na Real Madrid.

Portugal iherereye mu itsinda rya B aho muri iri tsinda ikipe y’Ubusuwisi yaraye itsinze ibirwa bya Faroes ibitego 2-0,Andora itsinda Hungary 1-0.
Iri tsinda riyobowe n’ubusuwisi bufite amanota 18 mu gihe Portugal iri ku mwanya wa 2 n’amanota 15.imikino ikazakomeza ku italiki ya 31 kanama uyu mwaka.
Mu yindi mikino ikipe y’Ubufaransa iherereye mu itsinda rya A yaraye itunguwe na suwede aho yatsinzwe ibitego 2-1.Nubwo umusore Olivier Giroud yabatsindiye igitego hakiri kare ku munota wa 37 ikipe ya swede yacyishyuye ku munota wa 43 gitsinzwe na Jimmy Durmaz.Ku munota wa nyuma ikipe ya Sweden yabonye igitego cya kabiri ku ikosa ryakozwe n’umunyezamu akaba na kapiteni w’ubufaransa Hugo Lloris igitego cyatsinzwe na Ola Toivonen.

Muri iri tsinda ikipe y’ubuholandi yatsinze ibitego 5-0 bwa Luxembourg uyu ukaba wari umukino wa mbere w’umutoza Dick Advocaat uherutse guhabwa gutoza ubuholandi.Ibitego by’ubuholandi byatsinzwe na Arjen Robben,Wesley Sneijder,Quincy Promes,Georginio Wijnardum na Vincent Janssen kuri Penaliti.Muri iri tsinda undi mukino wahuje Beralus na Bulgaria aho byarangiye Belarus itsinze ibitego 2-1.
Ikipe ya Sweden nyuma yo gutsinda ubufaransa yahise iyobora iri tsinda n’amanota 13 inganya ni ubufaransa mu gihe ubuholandi ari ubwa 3 ni amanota 10.

Mu itsinda H ikipe y’Ububiligi yatsinze Estonia ibitego 2-0 byatsinzwe na Dries Mertens na Nacer Chadli mu gihe Bosnia Herzegovina yanganyije ni Ubugereki 0-0, Gibraltar yatsinzwe na Cyprus 2-1.Ububiligi buyoboye iri tsinda n’amanota 16 aho bukurikiwe n’Ubugereki n’amanota 12 mu gihe Bosnia Herzegovina ifite 11.

Ikipe izaba iya mbere niyo izahita yerekeza mu gikombe cy’isi mu gihe mu mamakipe 9yabaye aya kabiri hazatoranywamo umunani azaba yaritwaye neza imwe ikabura itike kuko amatsinda ni 9.

Ibitekerezo

  • CR7 Goal Machine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa