skol
fortebet

Cristiano Ronaldo azahabwa umushahara ukubye inshuro zisaga ebyiri uwa Mbappe najya mu Barabu

Yanditswe: Wednesday 21, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kizigenza muri ruhago,Cristiano Ronaldo,naramuka yemeye gukinira Al Nassr muri Saudi Arabi azajya ahembwa miliyoni 200 z’amayero buri mwaka ndetse azahita akuba inshuro zisaga ebyiri,umushahara wa Kylian Mbappe wahembwaga menshi kurusha abandi bose ku isi.
Iyi kipe yo mu Mujyi wa Riyadh muri Saudi Arabia, iramutegereje kugira ngo ashyire umukono ku masezerano yo kuyikinira kugeza muri Kamena 2025.
Ibiganiro byatangiye akiva muri Manchester United ndetse n’ubu birakomeje gusa Ronaldo (...)

Sponsored Ad

Kizigenza muri ruhago,Cristiano Ronaldo,naramuka yemeye gukinira Al Nassr muri Saudi Arabi azajya ahembwa miliyoni 200 z’amayero buri mwaka ndetse azahita akuba inshuro zisaga ebyiri,umushahara wa Kylian Mbappe wahembwaga menshi kurusha abandi bose ku isi.

Iyi kipe yo mu Mujyi wa Riyadh muri Saudi Arabia, iramutegereje kugira ngo ashyire umukono ku masezerano yo kuyikinira kugeza muri Kamena 2025.

Ibiganiro byatangiye akiva muri Manchester United ndetse n’ubu birakomeje gusa Ronaldo aheruka kugaragara yitoreza ku kibuga Valdebebas i Madrid.

Ikinyamakuru MARCA cyo muri Espagne cyatangaje ko Ronaldo arasinyira Al Nassr muri uyu mwaka wa 2022.Ibi bivuze ko bitarenza uku kwezi turi gusoza.

Ronaldo,ku cyumweru azajya ahembwa miliyoni zisaga 3 z’amapawundi mu gihe Mbappe ahembwa na PSG 1.6.

Reba uko bazarutanwa Ronaldo najya mu Barabu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa