skol
fortebet

Cristiano Ronaldo na Messi barakaje FIFA bituma ifata imyanzuro ikomeye

Yanditswe: Monday 01, Oct 2018

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA,rishobora gushyiraho itegeko rihana abakinnyi banze kwitabira umuhango wo gutanga ibihembo byaryo, nyuma y’aho Messi na Ronaldo banze kwitabira FIFA The Best iheruka kubera mu Bwongereza kubera ko bari bazi ko batazatsinda.

Sponsored Ad

Perezida wa FIFA Gianni Infantino yababajwe bikomeye n’ukuntu aba bakinnyi 2 b’ibyamamare banze kwitabira umuhango wo gutanga ibihembo bya FIFA The Best,kubera ko bari bazi ko bataratsinda, bituma asaba abanyamategeko gushaka igisubizo.

Infantino yababajwe n’uko Messi na Ronaldo banze kwitabira FIFA The Best

Messi na Ronaldo bari bamaze imyaka 10 bitabira uyu muhango,basibiye icyarimwe ubwo Luka Modric yegukanaga igihembo cya FIFA The Best,bituma perezida wa FIFA arakara cyane ndetse asaba abanyamategeko b’iyi mpuzamashyirahamwe gushaka uko bashyiraho itegeko rihana abakinnyi bashyizwe mu rutonde rw’abagomba gutorwa bakanga kwitabira umuhango wo gutanga ibihembo.

Gianni Infantino yasabye abanyamategeko ba FIFA kwicarana n’amakipe yose kugira ngo bagirane amasezerano yo kujya ategeka abakinnyi bayo bashyizwe mu byiciro bihembwa kwitabira umuhango wo gutanga ibihembo nubwo baba bazi ko bataratsinda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa