skol
fortebet

Cristiano Ronaldo wakoze umubiri cyane yatangiye imyitozo muri Juventus [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 31, Jul 2018

Sponsored Ad

Kabuhariwe Cristiano Ronaldo yatangiye imyitozo mu ikipe ye nshya ya Juventus yitegura umwaka w’imikino utaha cyane ko ahanzwe amaso na benshi bategereje kureba niba azafasha Juventus kwegukana igikombe cya UEFA Champions League.

Sponsored Ad

Cristiano Ronaldo uri gutangira ubuzima bushya mu ikipe ya Juventus nyuma y’imyaka 9 y’ibyishimo yamaze muri Real Madrid,yatangarije abanyamakuru ko ashaka gukora amateka mu Butaliyani agafasha Juventus kwegukana ibikombe bitandukanye.

Ronaldo wakoze ibizamini by’ubuzima bagasanga afite imbraga nk’iz’umusore w’imyaka 20 kandi afite imyaka 33,niwe mukinnyi ukunzwe na benshi ku isi kubera umubare w’abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.

Ronaldo azakina umukino wa mbere muri Juventus ku wa 19 Kanama 2018,ubwo bazaba bahura n’ikipe ya Chievo Verona muri Serie A.

Nyuma y’ibiruhuko birebire yari amazemo iminsi nyuma yo kuva mu gikombe cy’isi,Cristiano Ronaldo yakoranye imyitozo na bagenzi be bashya barimo Gonzalo Higuain, Paulo Dybala, Juan Cuadrado, Douglas Costa na Rodrigo Bentancur.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa