skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yageretswe asaga miliyoni 300 ngo ajye gukina mu Bushinwa

Yanditswe: Friday 30, Dec 2016

Sponsored Ad

Crisitiano Ronaldo, umunya Portugal ukinira ikipe ya real Madrid yo muri Espagne, uhagarariye inyungu ze yatangaje ko amakipe yo mu Bushinwa yageretse Ronaldo asaga miliyoni 300 z’ama Euro ngo bamugure.
Mendes yavuze ko nyuma yo guha aka kayabo Real Madrid ngo irekure Cristiano, n’umukinnyi ku giti cye yemerewe umushara utarabaho mu mupira w’amaguru wa miliyoni 100 z’ama Euro ku mwaka aramutse yemeye kwerekeza mu Bushinwa.
N’ubwo iyi kipe yemereye Cristiano akubye inshuro zirenze 4 umushahara (...)

Sponsored Ad

Crisitiano Ronaldo, umunya Portugal ukinira ikipe ya real Madrid yo muri Espagne, uhagarariye inyungu ze yatangaje ko amakipe yo mu Bushinwa yageretse Ronaldo asaga miliyoni 300 z’ama Euro ngo bamugure.

Mendes yavuze ko nyuma yo guha aka kayabo Real Madrid ngo irekure Cristiano, n’umukinnyi ku giti cye yemerewe umushara utarabaho mu mupira w’amaguru wa miliyoni 100 z’ama Euro ku mwaka aramutse yemeye kwerekeza mu Bushinwa.

N’ubwo iyi kipe yemereye Cristiano akubye inshuro zirenze 4 umushahara afata kuri ubu. Mendes yavuze ko bidashoboka ko Ronaldo yajya gukina mu Bushinwa.

Cristiano yanze kujya gukina mu Bushinwa

Ati:”Abantu bo mu Bushinwa batanze miliyoni 300 z’amayero ( €300m) zingana na 260 z’amapawundi (£260m) kuri Real Madrid n’umushahara wa miliyoni zirenga 100 z’ama Euro, zingana na miliyoni 85 z’amapawundi buri mwaka ariko amafaranga ntabwo agura buri kintu cyose, Real Madrid nibwo buzima bwe.”

George Mendez ushinzwe gushakira amasoko Ronaldo avuga ko kuba amafaranga batanga adasanzwe ari ibintu bidatangaje.

Ati :”Isoko ry’Abashinwa ni isoko rishya bashobora kugura abakinnyi benshi ariko nanone ntibishoboka kuri Ronaldo. Cristiano ni umukinnyi wa mbere ku Isi ibihe byose ni ibisanzwe rero kugerekwa ibiciro bingana kuriya na buri wese.”

Ronaldo aherutse guhabwa igihembo mu bihugu by’abarabu ko ariwe mukinnyi wa mbere ku Isi mu mwaka wa 2016 cyaje gikurikiye Ballon d’Or yahawe na France Foot ball.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa