Cristiano Ronaldo yagiriye inama ikomeye inshuti ye Marcelo bakinannye muri Real Madrid
Yanditswe: Thursday 09, Aug 2018
Kabuhariwe Cristiano Ronaldo yagiriye inama ikomeye inshuti ye Marcelo bakinannye imyaka 9 muri Real Madrid ko yatera umugongo iyi kipe yamuzamuye akiri umwana akaza muri Juventus bagakomeza gutwara ibikombe.
Marcelo uri mu bahaye Ronaldo imipira myinshi yavuyemo ibitego,yasabwe n’inshuti ye ko yamwiyungaho akaza muri Juventus bagakomeza gutwara UEFA Champions League nkuko bari bamaze imyaka 3 yikurikiranya babikora muri Real Madrid.
Ronaldo arifuza kongera gukinana na Marcelo
Nkuko ikinyamakuru Tuttosport kibivuga,uyu munya Portugal w’imyaka 33 yatangiye kureshya Marcelo ngo atere umugongo Real Madrid ndetse biravugwa ko iyi kipe ishobora kurekura Alex Sandro usanzwe ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso kugira ngo bakire Marcelo.
PSG niyo ishaka Sandro ndetse biravugwa ko Juventus yatangiye kuganira mu ibanga na Marcelo kugira ngo aze kwiyunga kuri Ronaldo bayifashe gutwara UEFA Champions League iheruka mu mwaka wa 1996.
Marcelo yakuriye muri Real Madrid
Nubwo aya makuru arimo kuvugwa,Real Madrid ntiyapfa kurekura byoroshye uyu munya Brazil cyane ko bitayorohera kubona umusimbura wayo mwiza.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *