skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yaguriye umukunzi we impeta y’akataboneka [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 21, Jun 2018

Sponsored Ad

Kabuhariwe Cristiano Ronaldo uri mu bihe byiza mu gikombe cy’isi kiri kubera mu Burusiya, yaguriye umukunzi we Georgina Rodriguez impeta y’akataboneka ikozwe muri Diamond yamutwaye akayabo k’ibihumbi 615 by’amapawundi.

Sponsored Ad

Uyu munya Portugal w’icyamamare cyane muri ruhago,ntiyigeze ashyira hanze ko agiye gushyingiranwa mu buryo bwemewe n’amategeko n’uyu mukobwa usanzwe ari umunyamideli gusa amafoto yafotowe uyu mukobwa, yamwerekanye afite impeta y’akaraboneka ari kuyereka umukobwa w’inshuti ye bari kumwe.

Uyu mukobwa yafotowe ari kwereka umukobwa bari kumwe ko kizigenza yakoze mu ikofi akamugurira iyi mpeta cyane ko yari ayambaye ubwo yari ku mukino Portugal yatsinzemo Morocco igitego 1-0 cyatsinzwe na nyirubwite Cristiano Ronaldo.

Uyu mukobwa w’imyaka 24 aherutse kubyarana na Cristiano umwana w’umukobwa witwa Alana Martina wiyongereye ku bandi bana 3 afitanye n’abagore 2 batandukanye.

Ronaldo w’imyaka 33 yaguze iyi mpeta mu kwezi gushize ubwo yiteguraga iki gikombe cy’isi ndetse byitezwe ko azakora ubukwe n’uyu mukobwa wirengagije amakuru mabi yamuvuzweho agakomeza kumukunda.

Georgina Rodriguez asanzwe abana na Cristiano Ronaldo mu nzu nziza cyane afite mu mujyi wa Madrid ndetse muri iki gikombe cy’isi ari gufana Portugal nubwo akomoka muri Espagne.


Ibitekerezo

  • Ntabwo ari umukunzi we,kuko nawe namuhaga azamuta agafata undi nkuko yataye wa mukobwa mwiza cyane from Russia babanye imyaka 4 yose.Ibyo se nibyo mwita ngo ni "umukunzi we"?? Mujye mumenya ko gusambana bibabaza imana cyane yaduhaye sex kugirango tuzayihe gusa umuntu umwe gusa biciye mu mategeko.Abantu bose bakora ibyo imana itubuza,izabarimbura ku munsi w’imperuka wegereje,isigaze abantu bake bayumvira (Imigani 2:21,22).Ntacyo bimaze kwishimisha ukora ibyo imana itubuza,hanyuma ntuzazuke ku munsi w’imperuka kugirango ubone ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ni ukugira ubwenge buke.Tekereza umuntu nka Ronaldo utunze Billions z’amafaranga,indege,...ariko akazabura ubuzima bw’iteka kubera gusuzugura imana !! Ntabwo imana yaturemye ngo dupfe burundu.Twahemukiwe na ADAMU.Ariko Yesu azatuma abakora ibyo imana ishaka bazuka ku munsi w’imperuka.Niwe wabivuze muli Yohana 6:40.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa