skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yaguze inzu ihenze kurusha izindi zose mu mujyi wa Lisbon [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 17, Apr 2021

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Juventus,Cristiano Ronaldo,aherutse kugura inyubako nziza mu mujyi wa Libson ndetse kuri ubu ari kuyivugurura anashyiramo ibikoresho bigezweho birimo ibitanda by’akataraboneka n’ibindi.

Sponsored Ad

Mu Ukuboza umwaka ushize nibwo byamenyekanye ko Cristiano yaguze iyi nzu mu gace kitwa Avenida da Liberdade mu mujyi wa Lisbon rwagati ndetse abazi ibiciro bavuze ko ariyo nzu ihenze kurusha izindi zose muri uyu mujyi.

Iyi nyubako yitegeye umujyi wa Lisbon,yayiguze akayabo ka miliyoni 6 z’amapawundi aho bivugwa ko ariyo azajya abamo narangiza umupira.

Kimwe mu byo igomba gushyirwamo ni igikuta cya Louis Vuitton yaguze akayabo k’ibihumbi 300,000 by’amapawundi.

Abahanga mu gushashanya 5 nibo bari kuvugurura iyi nyubako nkuko ibinyamakuru byo muri Portugal bibitangaza.

Uretse kiriya gikuta gihenze ndetse n’uburiri bw’akataraboneka CR7 yatumije muri iyi nyubako,ibyumba by’abana be byatatswe hakurikijwe ibyifuzo byabo uko ari 4 barimo Cristinianho, Eva, Mateo na Alana Martina cyane ko buri wese afite icye.

Buri mwana wese yafashwe amajwi aho azajya avuga TV ziri mu cyumba zikifungura zigakina ubwoko bwa Cartoon akunda.

Iyi ni inyubako ya 4 ya CR7 yo kubamo aho bivugwa ko azajya azisimburanya kuzibamo we n’umuryango we nasoza umupira w’amaguru.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa