skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yahaye impano y’akataraboneka umubyeyi we ku munsi wahariwe ababyeyi b’abagore [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 04, May 2020

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Juventus,Cristiano Ronaldo ukomoka muri Portugal yatunguye nyina umubyara Maria Dolores Aveiro ku munsi w’ababyeyi b’abagore muri iki gihugu,amugurira imodoka ihenze cyane yo mu bwoko bwa Mercedes.

Sponsored Ad

Kuri iki cyumweru tariki ya 03 Gicurasi 2020,nibwo hizihijwe umunsi wahariwe ababyeyi b’abagore[Mother’s Day ] bituma Cristiano Ronaldo atungura nyina amugurira imodoka y’akataraboneka.

Ronaldo yitaweho cyane na nyina nyuma y’aho se apfiriye bimufasha gutera imbere mu mupira w’amaguru,aba icyamamare ndetse anatwara ibihembo bya Ballon d’Or 5 tutirangije n’ibikombe byinshi yatwaye mu makipe yakiniye yose.

Maria Dolores yashyize hanze ifoto ahagaze iruhande rw’iyi Mercedes yaguriwe n’umuhungu we wakoze ibitangaza mu mupira w’amaguru.

Dolores Aveiro afite imyaka 65 ndetse yabyaye abana 4 barimo na Cristiano Ronaldo ufatwa nk’intwari muri Portugal.

Dolores yashimiye abana be ati “Mwakoze bana banjye ku bw’impano nakiriye uyu munsi.Umunsi mwiza ku babyeyi b’abagore.”

Ku rundi ruhande,Ronaldo abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze,yifurije umunsi mwiza w’abamama,nyina umubyara n’umukunzi we Georgina Rodriguez,wamubyariye umwana umwe muri 4 afite.

Portugal yizihiza umunsi w’ababyeyi b’abagore buri cyumweru cya mbere cy’ukwezi kwa Gicurasi mu gihe muri UK bawizihiza muri Werurwe.

Kuwa 03 Werurwe 2020,nibwo amakuru mabi yakwirakwiriye ku mbuga nkornyambaga ko uyu mubyeyi Cristiano Ronaldo asigaranye yajyanwe mu bitaro byo mu mujyi wa Madeira mu gitondo kubera ikibazo yagize cy’imitsi ijyana amaraso mu bwonko[ stroke].

Madamu Dolores Aveiro yajyanwe mu bitaro bya Dr Nelio Mendonca nyuma yo kugira ikibazo cy’iyi mitsi ijyana amaraso bigatuma agagara.

Ibinyamakuru bikomeye byavuze ko uyu mubyeyi w’abana 4 ugeze mu za bukuru ngo yari akeneye gukorerwa ibindi bizamini birenzeho.

Ibi binyamakuru byavuze ko Dolores Aveiro yaje guhita yoroherwa, ubuzima bwe bugaruka mu bihe byiza nyuma y’aho umwe mu mitsi ye ijyana amaraso wagize ikibazo ntabashe gutembera neza nk’ibisanzwe.

Mu ntangiriro z’umwaka ushize nibwo Dolores Aveiro yavuze ko ari kurwana n’ubuzima bwe nyuma y’aho bamusanganye kanseri.

Dolores Aveiro yakize kanseri y’ibere mu mwaka wa 2007 gusa yongeye gutangariza imwe mu ma TV yo muri Portugal ko abaganga bamusanganye indi kanseri.

Dolores Aveiro akunze kugaragara ku mikino itandukanye ya ruhago ari kumwe n’umuhungu we Cristiano Ronaldo by’umwihariko iyo yatwaye ibikombe.



Cristiano Ronaldo yahaye impano y’imodoka nyina umubyara

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa