skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yahishuye abakinnyi 2 bakiri bato abona bazavamo abakinnyi bakomeye

Yanditswe: Tuesday 18, May 2021

Sponsored Ad

Kizigenza mu ikipe ya Portugal na Juventus,Cristiano Ronaldo yahishuye ko nubwo ku isi hari abakinnyi bakiri bato benshi ariko abona Haaland na Mbappe aribo bari hejuru.

Sponsored Ad

Ubwo yamurikwaga nka Ambasaderi wa Liverscore,Ronaldo yavuze ko hari abakinnyi benshi bari kuzamuka ariko Mbappe na Haaland bageze ku rwego rwo hejuru.

Cristiano Ronaldo yavuze ko yizeye neza ko yubatse izina ritazibagirana mu mupira w’amaguru ariko kuri ubu abona bigoye ko haboneka umeze nkawe cyangwa Messi gusa ko Erling Haaland na Kylian Mbappe bahagaze neza.

Yagize ati “Biragoye guhitamo umwe ngo uvuge ko azaba uwa mbere ku isi,ariko ndatekereza ko bishimishije kureba aba bakinnyi bakiri bato bari kuzamuka,nka Erling Haaland na Kylian Mbappe.

Abakinnyi bamwe bakina umwaka umwe cyangwa ibiri ariko abakinnyi beza n’abakina neza igihe cyose kandi ntabwo byoroshye kubikora.Bisaba gukora cyane no gushyiraho umutima.”

Haaland yagize umwaka w’imikino mwiza nyuma yo kuva muri Red Bull Salzburg yerekeza muri Borussia Dortmund ndetse yanatsinze ibitego byinshi.

Mbappe we amaze igihe kinini yereka isi yose ko ari umukinnyi w’igitangaza nyuma yo gufasha ubufaransa kwegukana igikombe cy’isi ndetse kuri ubu ahetse bigaragara ikipe ya PSG nubwo uyu mwaka atayigejeje ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa