skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yasabiwe igihano gikarishye kubera ibyo yakoreye muri Irani

Yanditswe: Saturday 14, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kizigenza Cristiano Ronaldo rutahizamu na Kapiteni w’ikipe y’Igihugu ya Portugal n’ikipe ya Al Nassr muri Arabie Saoudité arasabirwa gukubitwa ibibiko 99 azira gusoma no guhobera umunya-Iranikazi.

Sponsored Ad

Muri Nzeri uyu mwaka ikipe ya Al Nassr Ronaldo akinira yerekeje muri Iran gukina n’ikipe ya Persepolis mu irushanwa rya Champions League ya Aziya, Asian Champions League.

Muri urwo rugendo rwa Al Nassr, Cristiano Ronaldo yahuye n’abafana be benshi barimo n’Umunya-Iranikazi, Fatima Hamimi, wari ufite impano y’ibishushanyo yageneye Cristiano Ronaldo.

Uyu mugore ufite ubumuga bwo kudakora kw’ingingo, nyuma yo guhura na CR7 baraganiriye aramuhobera ndetse anamusoma ku rutugu, ibintu bizira muri Iran kubikorera umugore utari uwawe.

Amakuru dukesha ibinyamakuru byo muri Iran birimo Rouydad24 na Sharq Emroz biratangaza ko ubu abanyamategeko muri Iran batanze ikirego mu nkiko z’Idini ya Isilamu basabira Ronaldo kuzakubitwa ibiboko 99 kuko yasomye akanahobera umugore w’abandi kandi kizira mu muco wa Iran no muri Isilamu.

Gusa aba banyamategeko bavuga ko uyu mukinnyi watwaye Ballon d’Or eshanu aramutse asabye imbabazi ko yababarirwa igihano kikavaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa