skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yashinje Man United kumugambanira anemeza ko atubaha umutoza wayo

Yanditswe: Monday 14, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu gahinda kenshi,umunyabigwi mu mupira w’amaguru Cristiano Ronaldo yashinje Manchester United akinira kumugambanira ndetse yemeza ko adakunda umutoza Erik Ten Hag kuko nawe atamukunda.
Mu kiganiro cyuzuye kwibasira ikipe ye yagiranye n’umunyamakuru w’icyamamare,Piers Morgan kuri TalkTV,rutahizamu Cristiano Ronaldo avuga ko yumva "yarahemukiwe" na Manchester United kandi ko iyi kipe iri kugerageza kumwirukana nabi.
Abajijwe niba yumva yaragambaniwe n’iyi kipe,Ronaldo yagize ati "Nibyo, ntabwo (...)

Sponsored Ad

Mu gahinda kenshi,umunyabigwi mu mupira w’amaguru Cristiano Ronaldo yashinje Manchester United akinira kumugambanira ndetse yemeza ko adakunda umutoza Erik Ten Hag kuko nawe atamukunda.

Mu kiganiro cyuzuye kwibasira ikipe ye yagiranye n’umunyamakuru w’icyamamare,Piers Morgan kuri TalkTV,rutahizamu Cristiano Ronaldo avuga ko yumva "yarahemukiwe" na Manchester United kandi ko iyi kipe iri kugerageza kumwirukana nabi.

Abajijwe niba yumva yaragambaniwe n’iyi kipe,Ronaldo yagize ati "Nibyo, ntabwo ari umutoza [Erik Ten Hag] gusa, ahubwo n’abandi bagabo babiri cyangwa batatu bari mu ikipe. Numva ko nagambaniwe. "

Yongeye kubazwa niba abayobozi bakuru b’ikipe baragerageje kumwirukana, uyu mugabo w’imyaka 37 yagize ati: "Simbyitayeho. Abantu bagomba kumva ukuri.

"Nibyo, numvise naragambaniwe kandi numva abantu bamwe batanshaka hano, atari uyu mwaka gusa ahubwo n’umwaka ushize."

Ronaldo ntabwo yakinnye kuri iki cyumweru kubera uburwayi butavuzwe ndetse aheruka kugaragara mu kibuga ubwo yari kapiteni wa yatwara United batsindwa ibitego 3-1 na Aston Villa ku ya 6 Ugushyingo.

Yahagaritswe ku mukino wa Chelsea muri Premier Leaguemu kwezi gushize na Ten Hag nyuma yo kwanga kwinjira mu kibuga nk’umusimbura bahura Tottenham.

Ronaldo yabwiye Morgan ati: "Ntabwo mwubaha kuko nawe atanyubaha.Niba utanyubaha, sinzigera nkubaha."

Iki kiganiro cyose kizerekanwa amajoro abiri kuwa gatatu no kuwa kane.

Ronaldo kandi yaganiriye na Morgan ku byerekeye kubura umuhungu we muri Mata ndetse n’uburyo yakozwe ku mutima n’abafana ba Liverpool ubwo bari bagiye guhura ku mu mukino wabahuje mu mezi ashize.

Muri Kanama, Ronaldo yari yasezeranyije ko azatanga ubuzima bwe kuri Old Trafford nyuma yo kubura ikipe izakina Champions League imukura muri United.

Ikipe ya Manchester United yasabwe kuvuga kubyo Ronaldo yayivuzeho

Ku cyumweru, United yatsinze Fulham ibitego 2-1, iri ku mwanya wa gatanu muri Premier League mu mwaka wa mbere w’umutoza Ten Hag.

Uwahoze ari mugenzi wa Ronaldo, Ole Gunnar Solskjaer niwe wari umutoza wa United ubwo uyu munya Portugal yagarukaga muri iyi kipe mbere yuko asimburwa na Ralf Rangnick hanyuma umutoza Ten Hag.

Kuri Rangnick, Ronaldo yagize ati: "Niba utari n’umutoza, waba ute umutoza wa Manchester United? Sinigeze numva ibye."

Wayne Rooney yanenze imyitwarire ya Ronaldo ndetse yamwibasiye kenshi mu biganiro yagiye akora ari nayo mpamvu uyu munya Portugal yamusubije.

Ronaldo ati: "Sinzi impamvu anenga cyane ... birashoboka ko wenda ari uko yarangije umwuga we njye nkaba ngikina ku rwego rwo hejuru".

"Ntabwo ngiye kuvuga ko ndi mwiza kumurusha. Nubwo ari ukuri…"

Ku ishusho ya Manchester United ubu,Cristiano Ronaldo yagize ati "Nta kintu cyahindutse hano kuva Sir Alex agiye. Igihe nahitagamo gusubira muri Manchester United, nakurikinye umutima wanjye.

Sir Alex Ferguson yarambwiye ati: ’Ntibishoboka ko wajya muri Manchester City!.Ndamusubiza nti: ’Ok, Boss’.

Nkunda Man Utd, nkunda abafana, bahora ku ruhande rwanjye. Ariko niba Manchester United ishaka kubikora bitandukanye… bagomba guhindura byinshi, byinshi.

Hano iterambere ryabaye ZERU kuva Sir Alex Ferguson yava mu ikipe”.

Iki kiganiro cyose cyamaze iminota 90, ariko Morgan yakuyemo inkuru ntoya yandikiye ikinyamakuru The Sun aho bigaragara neza ko Ronaldo anenga cyane uburyo yasanze Man U imeze kuva ayigarutsemo mu kwa munani 2021.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa