Cristiano Ronaldo yatangaje akazi yatekerezaga kuzakora ubwo yari akiba iwabo I Madeira
Yanditswe: Thursday 06, Feb 2020
Rutahizamu Cristiano Ronaldo wamamaye ku isi yose kubera impano afite mu mupira w’amaguru yatangaje ko akiri muto atatekerezaga ko azaba umukinnyi w’icyamamare ku isi yose ahubwo ngo yumvaga nakura azaba umurobyi ukomeye ku ivuko I Madeira.
Uyu mugabo waraye wujuje imyaka 35 y’amavuko yavuze ko akiri umwana atatekerezaga ko azaba umukinnyi wa mbere ku isi nkuko bimeze ubu ahubwo ngo yumvaga azamara amajoro menshi aroba amafi ku kirwa cya Madeira.
Ikinyamakuru Canal 11 cyabajije Ronaldo icyo yumvaga azakora ku myaka 35 nkiyo yujuje ejo avuga ko yumvaga ko azaba umurobyi.
Ati “Natekerezaga ko nzaba umurobyi I Madeira.Ntabwo nigeze mbitekereza.Nifuzaga kuba umukinnyi w’umupira wabigize umwuga ariko sinatekerezaga ko nzatwara buri gikombe nkuko nabikoze.
Ronaldo yavuze ko nubwo ari kwerekeza ku musozo w’umwuga we wo gukina,agifite inzozi zo kwegukana ibindi bikombe birimo UEFA Champions League ya 6.
Ati “kuba nkinira Juventus bimpa amahirwe yo kuyitwara.Turabizi ko bigoye ndetse bisaba ibintu byinshi ariko birashoboka kuko dufite ikipe nziza.”
Ronaldo yatwaye Ballon d’Or 5 ndetse yatwaye ibikombe mu makipe yose yakiniye mu buzima bwe.
Ronaldo yifuzaga kuzaba umurobyi ubwo yari akiri umwana
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *