skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yatangaje ibintu 3 byafasha abantu gukira Coronavirus

Yanditswe: Saturday 17, Oct 2020

Sponsored Ad

Rutahizamu Cristiano Ronaldo wanduye Coronavirus mu cyumweru gishize ubu akaba ari mu kato mu mujyi wa Turin,yatangaje ko abantu bariye indyo yuzuye,bagakora siporo ndetse bakabona umwanya wo kota akazuba nta kabuza bakira iki cyorezo cyugarije isi.

Sponsored Ad

Uyu rutahizamu w’imyaka 35 yatangaje ko bantu badakwiriye gutinya Coronavirus ahubwo bagakoze ibikwiriye mu kuyirwanya bita ku mubiri wabo.

Uyu rutahizamu kandi yamaganye ibivugwa ko yishe amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kubera gufata indege ikora nk’imbangukiragutabara akava muri Portugal ajya mu Butaliyani aho akina muri Juventus.

Yagize ati “Izuba rirafasha cyane.Abantu ntibabizi ariko rituma umuntu amererwa neza.Iyo mbonye amahirwe nota akazuba.I Turin biba bigoye ariko ngerageza gushaka iminota 20 na 30 nkicara ku izuba.

Nkunda kwicara iwanjye nkota akazuba,bifite akamaro kanini.Kurya neza no gukora siporo neza birafasha.

Abantu benshi ntibabikunda ariko no gutembera ni byiza.Gusinzira neza,ukagira ibitotsi n’umuti mwiza.ibintu byose bizimije,nta matara.Ndashimira Imana ko nsinzira neza buri joro amasaha 8 -9.Mubishyiremo imbaraga bizabagirira akamaro.

Murye neza,imbuto,imboga n’ibindi.Mu kindi kiganiro cya Instagram kizakurikiraho nzababwira nzababwira ku byo nize mu myaka 12 ishize.

Ndabifuriza ubuzima bwiza kandi mbagira inama yo kudatinya icyorezo ahubwo mukacyubaha.”

Ronaldo yasubije Minisitiri wa siporo mu Butaliyani witwa Vincenzo Spadaforo wamushinje kwica amabwiriza ya Covid-19 ati “Nta bwiriza na rimwe nigeze nica.Ibyo bavuga byose n’ibinyoma.

Navuganye n’ikipe yanjye kandi dufite inshingano yo gukora ibintu byiza.Ibyakozwe byose twabiherewe uruhushya.”

Umubyeyi wa Cristiano,madamu Dolores yavuze ko umuhungu we ameze neza ndetse ngo amushyigikiye nubwo batari kumwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa