skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yatangaje impamvu atogoshe ubwanwa ku mukino wa Morocco

Yanditswe: Thursday 21, Jun 2018

Sponsored Ad

Kabuhariwe Cristiano Ronaldo wagaragaye afite ubwanwa ku mukino wa Morocco kandi adasanzwe abugira yatangaje ko impamvu yabiteye ari umukino yakinaga na Ricardo Quaresma akamubwira ko natsinda Espagne atazogosha ubwanwa.

Sponsored Ad

Ubwo uyu rutahizamu w’icyitegererezo yagaragaraga ku mukino wo ku munsi w’ejo afite ubwanwa kandi asanzwe atabugira,benshi bavuze ko ari ugukoba umunyezamu De Gea ufite bwinshi akaba atarabashije gukuramo ibitego yamutsinze abandi bavuga ko ari ukwishongora kuri Messi uherutse kwifotoza ari kumwe n’ihene mu rwego rwo kwerekana ko ari uw’ibihe byose.

Ronaldo yikoze ku bwanwa ubwo yatsindaga igitego Espagne

Agiye gufata igihembo cy’umukinnyi witwaye neza mu mukino bahuye na Morocco,umunyamakuru yamubajije impamvu yateretse ubwanwa amubwira ko ari intego yagiranye na Quaresma akamubwira ko natsinda Espagne atazongera kogosha ubwanwa bwe.

Yagize ati “Ubu bwanwa nabugize kubera urwenya nateraga na Quaresma. Ubwo twari muri sauna,nogoshe ubwanwa bwanjye nsigazaho buke mubwira ko nintsinda igitego Espagne ntazongera kubwogosha kugeza igikombe cy’isi kirangiye none byampaye amahirwe n’uyu munsi natsinze.

Ronaldo yagaragaye afite ubwanwa ku mukino wa Morocco

Cristiano Ronaldo amaze gutsinda ibitego 4 mu mikino 2 y’igikombe cy’isi amazegukina ndetse arasabwa kuzitwara neza ku mukino wa nyuma wo mu itsinda bafitanye na Iran kugira ngo ageze Portugal muri 1/8.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa