skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yatangiye kwimura imodoka ze zihenze azikura I Manchester

Yanditswe: Saturday 03, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ku wa kabiri, Cristiano Ronaldo yimuriye mu mihanda ya Lisbonne imodoka ze zihenze cyane zari mu mujyi wa Manchester.
Cristiano Ronaldo yabonye ko bidakwiriye ko imodoka ze zikomeza kuba aho yakodeshaga I Manchester yimura izi modoka zifite agaciro k’ibihumbi 500 by’amapawundi.
Izo modoka yimuye zirimo Cadillac Escalade y’ibihumbi 150 by’amapawundi yahawe nk’impano n’umukunzi we Georgina Rodriguez ku isabukuru ye y’imyaka 37.
Hari kandi Bentley Flying Spur yaguze ibihumbi 300.000 by’amapawundi (...)

Sponsored Ad

Ku wa kabiri, Cristiano Ronaldo yimuriye mu mihanda ya Lisbonne imodoka ze zihenze cyane zari mu mujyi wa Manchester.

Cristiano Ronaldo yabonye ko bidakwiriye ko imodoka ze zikomeza kuba aho yakodeshaga I Manchester yimura izi modoka zifite agaciro k’ibihumbi 500 by’amapawundi.

Izo modoka yimuye zirimo Cadillac Escalade y’ibihumbi 150 by’amapawundi yahawe nk’impano n’umukunzi we Georgina Rodriguez ku isabukuru ye y’imyaka 37.

Hari kandi Bentley Flying Spur yaguze ibihumbi 300.000 by’amapawundi mu nzu yakodeshaga i Alderley Edge, muri Cheshire.

Ibi abikoze nyuma y’uko abayobozi ba Man Utd batangaje ko batandukanye mu bwumvikane.

Izi modoka nziza cyane,Ronaldo ngo yahise azijyana mu igaraje ndetse abazibonye batangarije itangazamakuru ko zishashagirana.

Izi modoka zimuwe mu ikamyo nini cyane ndetse hari amafoto yafashwe bari kuzipakira.

Amakuru aravuga ko Ronaldo ashobora kwerekeza mu ikipe ya Al Nassr yo muri Saudi Arabia ishaka kumuhemba miliyoni 200 z’amayero ku mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa