skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yateje urujijo ubwo yavugaga kuri Ballon d’Or Messi yatwaye

Yanditswe: Tuesday 31, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Cristiano Ronaldo yagaragaje amarangamutima ye kuri Lionel Messi watwaye Ballon d’or ye ya munani akoresheje udushusho [emojis] duseka munsi ya videwo isebya uyu bahoze bahanganye.

Sponsored Ad

Mu ijoro ryakeye i Paris,nibwo uyu munya Argentine yatwaye Ballon d’Or y’amateka ahita arusha eshatu rutahizamu wa Al-Nassr Ronaldo.

Umunyamakuru wo muri Espagne Tomás Roncero yashyize ahagaragara amashusho asebya Messi,ayaherekeza n’ubutumwa bugira buti: ’Mwaramutse nshuti. Ibyo twiteze bigiye kuba, bagiye kongera guha Messi indi Ballon d’or.

Yagiye mu gusezerera muri Miami, nubwo yari asanzwe asa nkaho yasezeye muri PSG yitegura igikombe cy’isi. Yatwaye Igikombe cyisi, yego, ni byiza, ariko abifashijwemo na penalti esheshatu ... Igikombe cy’isi cyabaye mu mezi icumi ashize, mu Ugushyingo.

’Messi afite Ballon d’Ors umunani, yagombye kuba afite eshanu. Afite Ballon d’or ya Iniesta / Xavi,iya Lewandowski wegukanye ibikombe bitandatu mu mwaka w’imikino umwe n’iya Haaland watsinze ibitego byinshi. ’

Ronaldo yagize icyo avuga munsi y’iyo videwo kuri Instagram,aho yashyizeho emojis enye ziseka - nyamara ntibizwi neza icyo uyu wahoze ari umukinnyi wa Manchester United yashatse gusobanura.

Abakunzi ba Ronaldo barimo n’umunyamakuru Piers Morgan bagaragaje ko iki gihembo kibamo amanyanga menshi kuko ugikwiye ngo atari we bagiha.


Ronaldo yatanze ibitekerezo byo guseka uwavuze ko Messi yibiwe Ballon d’Or

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa