skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yatunguye benshi kubera igihe yavuze ko azasezereraho ruhago

Yanditswe: Saturday 20, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Cristiano Ronaldo yasekeje benshi ubwo yavugaga ko ashobora gusezera ku mupira w’amaguru nyuma y’imyaka 10 nubwo ubu afite imyaka 38 y’amavuko.

Sponsored Ad

Uyu mukinnyi wa Al-Nassr yabajijwe igihe ateganyiriza kumanika inkweto i Dubai,ubwo yitabiraga umuhanga wo gutanga ibihembo bya Globe Soccer Awards.

Ronaldo yabanje kuvuga ko azasezera ’vuba’, mbere y’uko uyu munyabigwi mu mupira w’amaguru avuga ko ashobora kuguma ku isonga mu mukino imyaka myinshi.

Ronaldo yagize ati: "Igihe nzasoreza ntabwo nkinzi mvugishije ukuri.’

Nibyo, bizaba vuba,ndavuga indi myaka 10.

Oya ndasetsa, simbizi, reka turebe."

Ronaldo uzuzuza imyaka 39 ukwezi gutaha, kuri ubu akinira ikipe ya Al-Nassr yo muri Arabiya Sawudite.

Uyu mukinnyi ukomoka muri Portugal, yinjiye muri iyi kipe ku masezerano afite agaciro ka miliyoni 175 z’amapound ku mwaka muri Mutarama ushize, nyuma yo gusesa amasezerano ye muri Man United.

Uyu mukinnyi yatsindiye ibihembo bitatu mu birori Globe Soccer Awards i Dubai.

Ibitekerezo

  • LONARD TURAGUSABIRA NTUZAHURENIMVUNE KANDI UZATSINDE IBITEGO NDAGUKUNDA IYO BAKUV UZENABINDABA BARA MVITE AMAFOTOYAWE MUMUTIMA NOMUSURA IYONGENDA NTAKURATA URUWAGACIRO KANINI NTUYE RUBAVU

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa