skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yatunguye byihariye umukunzi we ku isabukuru y’amavuko

Yanditswe: Saturday 29, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Georgina Rodriguez yabwiye umukunzi we usanzwe ari umukinnyi w’icyamamare muri Man United, Cristiano Ronaldo ati: ’Ntushobora kumva uko nezerewe’.Aha ni mu butumwa bwo kumushimira kubera ibirori byo kumutungura yateguye ku isabukuru ye y’imyaka 28.
Uyu mukinnyi w’umupira w’amaguru yakoresheje akayabo k’amafaranga kugira ngo ashyira amashusho agaragaza isura y’uyu mukunzi we kuri TV yo ku munara uzwi cyane wa Burj Khalifa uba mu mujyi wa Dubai.
Mu ijoro ryo ku wa kane nibwo amashusho y’umukunzi (...)

Sponsored Ad

Georgina Rodriguez yabwiye umukunzi we usanzwe ari umukinnyi w’icyamamare muri Man United, Cristiano Ronaldo ati: ’Ntushobora kumva uko nezerewe’.Aha ni mu butumwa bwo kumushimira kubera ibirori byo kumutungura yateguye ku isabukuru ye y’imyaka 28.

Uyu mukinnyi w’umupira w’amaguru yakoresheje akayabo k’amafaranga kugira ngo ashyira amashusho agaragaza isura y’uyu mukunzi we kuri TV yo ku munara uzwi cyane wa Burj Khalifa uba mu mujyi wa Dubai.

Mu ijoro ryo ku wa kane nibwo amashusho y’umukunzi wa Cristiano Ronaldo yagaragaye kuri uyu munara uri mu zizwi ku isi buri wese uri hafi aho yibonera uburanga bwa Georgina Rodriguez wahogoje uyu mukinnyi.

Aba bakundana bari hamwe n’abana babo ubwo ifoto y’uyu mugore wahoze ari umukozi wa Gucci yagaragaraga kuri uyu munara,ikurikirwa n’ubutumwa bugira buti ’Isabukuru nziza y’amavuko Geo’.

Ronaldo n’umuryango we bari mu biruhuko ahantu heza mu mujyi wa Dubai cyane ko nta shampiyona zihari muri iki cyumweru.

Cristiano Ronaldo yizeye ’1000 ku ijana’ ko azashyingiranwa na Georgina Rodriguez - kandi ngo bishobora kuba mu kwezi gutaha.

Georgina wujuje imyaka 28 kuri uyu wa kane - yemeye muri filimi ye mbarankuru izasohoka kuri Netflix ko ashaka gushyingiranwa n’umukunzi we w’umukinnyi w’umupira w’amaguru kandi azavuga ati ’yego’ igihe azamusaba ko amubera umugore.

Rutahizamu wa Man United yabwiye Piers Morgan mu kiganiro cyo muri 2019 ko we na Georgina bazaba umugabo n’umugore “umunsi umwe” kandi yemera ko ari inzozi za mama we.

Ariko muri iyi filimi mbarankuru ya Netflix yiswe ‘I Am Georgina’ Ronaldo w’imyaka 36 ufite abana bane yateye intambwe imwe ahishura ko hashobora kuba hasigaye ibyumweru bike kugira ngo bashyingiranwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa