skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yavugishije benshi kubera amafoto agaragaza imyitozo yaraye akoze [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 02, Aug 2018

Sponsored Ad

Mu rwego rwo kwitegura umwaka w’imikino utaha muri Juventus,Cristiano Ronaldo yakoze imyitozo ikomeye yamusabye imbaraga nyinshi bituma benshi mu bayibonye bavuga amagambo menshi ku mbuga nkoranyambaga.

Sponsored Ad

Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga hari gucaracara amafoto y’uyu rutahizamu kabuhariwe,aho benshi bemeza ko nta kabuza amakipe azamwumva mu mwaka w’imikino utaha.

Cristiano Ronaldo w’imyaka 33, yatunguye benshi ubwo yavaga muri Real Madrid yari amazemo imyaka 9 akerekeza muri iyi Juventus yamyguze akayabo ka miliyoni zirenga 100 z’amayero.

Cristiano Ronaldo yazanywe muri Juventus kugira ngo ayifashe kwegukana igikombe cya UEFA Champions League iheruka gutwara mu mwaka wa 1996.

Cristiano Ronaldo yari kumwe na Rodrigo Bentancur, Juan Cuadrado, Paulo Dybala na Douglas Costa muri iyi myitozo ikomeye cyane yakoze.



Ibitekerezo

  • RONALDO ni umukinnyi ukomeye kandi ukize cyane kurusha abandi bakina Football.Ariko ikibazo afitanye n’imana,nuko akoresha ubwo bukire mu busambanyi.Muribuka ko yabanye n’Umurusiya kazi imyaka ine yose hanyuma akamuta.Ubu abana n’umugore nawe batasezeranye.Gukoresha ubuzima bwawe imana yaguhaye ukora ibyo itubuza,nukugira ibitekerezo bike.Kubera ko abantu bose bakora ibyo imana itubuza,ntabwo bazaba muli paradizo iri hafi.Kwishimisha akanya gato hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka,nukudatekereza.Imana yashyizeho umunsi w’imperuka,kugirango izarimbure abantu bakora ibyo itubuza.Nubwo watinze,uri hafi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa