skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yeruye avuga akazi azakora nyuma yo gusoza umupira w’amaguru

Yanditswe: Wednesday 02, Oct 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu Cristiano Ronaldo ukinira ikipe ya Juventus yatangaje ko nyuma yo gusoza umupira w’amaguru mu myaka mike iri imbere azahita yerekeza mu bucuruzi kuko ngo afite ikipe ngari bazakorana mu mirimo itandukanye.

Sponsored Ad

Cristiano Ronaldo yahishuriye ikinyamakuru Sportbible ko ashobora guhagarika umupira w’amaguru mu myaka 2 iri imbere agahita yinjira mu bucuruzi aho ngo yamaze kubona ikipe ngari bazakorana.

Yagize ati “Ndacyakunze umupira w’amaguru.Ndashaka gukomeza gushimisha abafana n’abantu bakunda Cristiano.Si ngombwa imyaka icy’ingenzi ni mu mutwe.Imyaka 5 natangiye kwishimira ubuzima bwo hanze y’umupira w’amaguru.Ninde uzi ibizaba mu myaka 2 iri imbere?.

Ugomba kwiyizera.Mu mupira w’amaguru narigenzuraga.Nzi icyo ngomba gukora.Mu bucuruzi biragoye kuko uba ukeneye abandi bantu.Mfite ikipe ngari tuzakorana,bizaba bikomeye.”

Cristiano Ronaldo waraye utsinze igitego cya 127 muri UEFA Champions League,biravugwa ko ashobora kutazongera amasezerano mashya muri Juventus afitiye indi myaka 2 aho ashobora guhita asezera kuri ruhago.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa