skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yongeye kwandika amateka muri ruhago yahabwa igihembo cy’akayabo

Yanditswe: Sunday 17, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyabigwi muri ruhago Cristiano Ronaldo ,nyuma yo gufasha Manchester United gutsinda Norwich City ibitego 3-2 mukino wa Premier League ,Cristiano Ronaldo yemerewe agahimbazamusyi k’ibihumbi 850 by’amapawundi, ni ukuvuga miliyoni zirengaho gato 850 FRW.

Sponsored Ad

Cristiano Ronaldo yatsinze ibitego bibiri mu gice cya mbere ashyira Manchester United imbere ndetse buri wese abona ko umukino iwurangije ariko ibintu byaje guhinduka ubwo Norwich yazaga nabi cyane mu gice cya kabiri maze ihita yinjiza ibi bitego ibifashijwemo na Kieran Dowell na Teemu Pukki amakipe yombi anganya ibitego 2-2.

Ibitego bitatu yinjije mu izamu rya Norwich City ku munota wa 7’, 32’ na 76’, byahesheje agahimbazamusyi ka miliyoni 850 FRW binaherekeza ingingo ziri mu masezerano afitanye n’ikipe ye.

Mu masezera Ronaldo afitanye na Manchester United harimo ko azajya ahabwa ibihumbi ijana by’amayero kuri buri gitego atsinze muri buri mukino.

Ronaldo kandi yemerewe ibihumbi 850 by’amapawundi mu gihe agejeje ibitego 20 mu marushanwa yose Manchester United yitabiriye nk’uko The Sun ibivuga.
Kugeza magingo aya, Ronaldo w’imyaka 37 amaze gutsinda ibitego 21 birimo 15 bya shampiyona na bitanu byo muri UEFA Champions League.

Ronaldo Kandi mu gihe azaba agejeje ibitego 30, azahabwa miliyoni ebyiri n’ibihumbi 750 by’amapawundi.

Mu buryo rusange, Manchester United yashyizeho agahimbazamusyi ka miliyoni y’amapawundi ku mukinnyi uzarusha abandi ibitego imbere mu ikipe. Ronaldo akurikiwe na Bruno Fernandez ufite ibitego 12.

Gutsinda ibitego bitatu mu mukino umwe (Hat-trick) byabaye agashya kuri Ronaldo kuko uteranyije ibitego byose yatsinze muri ubo buryo, bingana na 60 mu makipe yose yanyuzemo.

Sorce:Dailymail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa