skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yongeye kwerekana ko ari rutahizamu ukomeye

Yanditswe: Sunday 16, Sep 2018

Sponsored Ad

Nyuma yo kubura ibitego mu mikino 3 ifungura Serie A bigatuma abantu batangira kumushidikanyaho,Cristiano Ronaldo yongeye kwerekana ko ari umwami mu gutsinda ibitego kuko yafashije Juventus gutsinda Sassuolo ibitego 2-1 byose byatsinzwe nawe.

Sponsored Ad

Mu mukino warebwe n’umukunzi we Georgina Rodriguez ndetse n’umuhungu Cristiano Jr,Cristiano Ronaldo yigaruriye icyubahiro atsindira Juventus ibitego 2 mu mukino w’umunsi wa 4 wa Serie yatsinzemo Sassuolo ibitego 2-1.

Ronaldo wanze kwitabira ubutumire bwa Portugal mu mikino 2 iheruka gukina kugira ngo arebe ko yabona ibitego yigarurire imitima y’abafana ba Juventus,yatsinze ibitego 2 uyu munsi ndetse yitwara neza muri uyu mukino wari wabereye ku kibuga cya Juventus.

Benshi mu bakunzi ba ruhago ndetse n’abanyamakuru bari batangiye gushidikanya ku bushobozi bw’uyu munya Portugal bwo gutsinda ibitego nyuma y’aho ananiriwe kubona igitego mu mikino 3 Juventus iheruka gukina ndetse ikayitsinda.

Nyuma yo kurangiza igice cya mbere amakipe anganya 0-0,Ronaldo yafunguye amazamu ku munota wa 50 nyuma y’ikosa ryakozwe na myugariro wa Sassuolo wari ugiye kwitsinda n’umutwe gusa umupira ukubita igiti cy’izamu usanga Ronaldo aho yari ahagaze aratsinda,hanyuma ku munota wa 65 ku mupira mwiza yahawe na Emre Can yongeye gushyiramo igitego cya kabiri mu gihe Sassuolo yatsindiwe na Babacar winjiye mu kibuga asimbuye.

Juventus yarangije umukino ari abakinnyi 10 kuko ku munota wa 90 Douglas Costa yahawe ikarita itukura kubera gucira mu maso umukinnyi wa Sassuolo.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa