skol
fortebet

Dani Alves yakiniye umukino wa mbere ikipe ya gereza afungiwemo

Yanditswe: Monday 30, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Myugariro DANI Alves yakiniye umukino ikipe ya gereza afungiwemo nyuma yo gufungwa akekwaho gusambanyiriza ku ngufu umugore mu kabyiniro.
Uyu mukinnyi mpuzamanga ashinjwwa gusambanya umukobwa mu kabyiniro ko mu mujyi wa Barcelona aho yakinnye imyaka myinshi.Iki cyaha bivugwa ko yagikoze kuwa 30 Ukuboza 2022.
Umugore w’imyaka 23 niwe watanze ikirego avuga ko Dani Alves ariwe wamufashe ku ngufu byatumye ahita afungwa.
Ubu afungiwe muri gereza yitwa Brians 2,i Catalonia muri Espagne aho (...)

Sponsored Ad

Myugariro DANI Alves yakiniye umukino ikipe ya gereza afungiwemo nyuma yo gufungwa akekwaho gusambanyiriza ku ngufu umugore mu kabyiniro.

Uyu mukinnyi mpuzamanga ashinjwwa gusambanya umukobwa mu kabyiniro ko mu mujyi wa Barcelona aho yakinnye imyaka myinshi.Iki cyaha bivugwa ko yagikoze kuwa 30 Ukuboza 2022.

Umugore w’imyaka 23 niwe watanze ikirego avuga ko Dani Alves ariwe wamufashe ku ngufu byatumye ahita afungwa.

Ubu afungiwe muri gereza yitwa Brians 2,i Catalonia muri Espagne aho bivugwa ko yamaze kwiyakira ndetse yakinnye umukino we wa mbere mu ikipe y’iyi gereza.

Amakuru aturuka imbere muri iyi gereza yabwiye La Vanguardia ko icyizere cyari hejuru kuko benshi mu mfungwa ziri muri iyi gereza zikunda uyu mukinnyi.

uyu mukinnyi w’icyamamare ngo yabwiye abo bafunganye ati "Nzakira ibizaza byose.Navuye iwacu mfite imyaka 15 gusa.

Nabashije gutsinda ibibazo bikomeye cyane nahuye nabyo mu buzima bwanjye.Iki nacyo n’ikindi ngomba kurenga.Nta kinteye ubwoba."

Mu kindi kintu gitangaje,Alves ngo asangiye icyumba cya gereza n’undi munya Brazil witwa Coutinho, gusa ntabwo ari uwo bakinannye mu ikipe y’igihugu.

Uyu ngo afite aho ahuriye na ruhago nkuko La Vanguardia ibitangaza kuko ngo yigeze kuba umurinzi wa kizigenza Ronaldinho.

Ibi byaje nyuma y’aho Alves ngo asinyiye abafungwa ubwo yari amaze kwinjira muri gereza.

Umwe mu bari bafungiwe muri iriya gereza uherutse gusohoka,yeretse Telecino umupira Alves yamusinyiyeho.

Uyu avuga ko nta muntu n’umwe watutse Alves ko afata ku ngufu,ubwo yari yinjiye muri gereza.

Alves yahakaniye itangazamakuru ko atazi uyu mukobwa umushinja ndetse ko atigeze ahura nawe mu buzima bwe.

Mu rubanza ruheruka,uyu mukinnyi yemereye urukiko ko yakoranye imibonano mpuzabitsina n’uyu mukobwa babyumvikanyeho.

Icyakora kunyuranya amagambo mu byo yatangaje,nibyo byatumye Alves asabirwa kuburana afunze kuko ngo hari ibihamya bigaragaza ko ashobora kuba yarakoze icyaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa