skol
fortebet

Danny Usengimana yamaze kwerekeza mu ikipe yo muri Tanzania

Yanditswe: Sunday 18, Jun 2017

Sponsored Ad

Rutahizamu Danny usengimana usanzwe ukina mu ikipe ya Police FC yamaze kwerekeza mu ikipe ya Singida United aho yamaze kuyisinyira amasezerano y’imyaka ibiri.
Uyu rutahizamu warangije shampiyona ayoboye abandi ku bitego 19 yamaze kuva mu ikipe yabashinzwe umutekano aho yari amaze imyaka 2 ayikinira nyuma yo kuyizamo aturutse mu ikipe y’Isonga.
Amakuru agera ku kinyamakuru umuryango ni uko uyu musore yaguzwe akayabo k’ibihumbi 100 by’amadolari aho iyi kipe ya Singida yiteguye no kumuhemba (...)

Sponsored Ad

Rutahizamu Danny usengimana usanzwe ukina mu ikipe ya Police FC yamaze kwerekeza mu ikipe ya Singida United aho yamaze kuyisinyira amasezerano y’imyaka ibiri.

Uyu rutahizamu warangije shampiyona ayoboye abandi ku bitego 19 yamaze kuva mu ikipe yabashinzwe umutekano aho yari amaze imyaka 2 ayikinira nyuma yo kuyizamo aturutse mu ikipe y’Isonga.

Amakuru agera ku kinyamakuru umuryango ni uko uyu musore yaguzwe akayabo k’ibihumbi 100 by’amadolari aho iyi kipe ya Singida yiteguye no kumuhemba agashahara gatubutse.

Nk’uko ikinyamakuru Mwanaspoti cyandikira hariya mu gihugu cya Tanzania kibitangaza uyu musore yamaze gusinya amasezerano ndetse akaba yamaze guhabwa nimero 10 azambara mu mwaka w’imikino utaha dore ko no muri Tanzania shampiyona yabo yarangiye yegukanywe n’ikipe ya Yanga Africans.

Uretse Usengimana ikipe ya Singida irashaka myugariro ukinira ikipe ya APR FC n’ikipe y’igihugu amavubi Rusheshangoga Michel aho ngo kuri ubu ibiganiro bigeze kure ku buryo mu minsi iri imbere uyu musore ashobora kuzayerekezamo.

Ibitekerezo

  • muduhe update kuri transfer zihwihwiswa mu RDA.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa