skol
fortebet

David Beckham arifuza kuzagura Lionel Messi akamuvana muri FC Barcelona

Yanditswe: Sunday 16, Sep 2018

Sponsored Ad

Umuherwe David Beckham uherutse gutangiza ikipe y’umupira w’amaguru muri USA yitwa Inter Miami,arifuza kuzatangira shampiyona ye ya mbere mu mwaka wa 2020 mu bakinnyi babanza mu kibuga harimo Lionel Messi.

Sponsored Ad

Abayobozi bashya b’iyi kipe ya David Beckham bavuze ko bifuza ko iyi kipe yazatangira shampiyona ya MLS muri 2020 ifite amazina akomeye muri ruhago kandi bizeye kuzaha akayabo k’amafaranga Messi akabakinira.

Messi arifuzwa bikomeye na Inter Miami ya Beckham

Nkuko ibinyamakuru byinshi bikomeje kubitangaza,Inter Miami irifuza kureshya ibihangange bikomeye muri ruhago bikuze kugira ngo bizabe biri muri iyi kipe ya Beckham ndetse bizayifashe kwigarurira imitima y’abakunzi ba ruhago muri USA ,binafashe Beckham kwinjiza agatubutse mu kwamamaza.

Amasezerano Messi afitanye na FC Barcelona azarangira mu mwaka w’imikino 2020-21 bityo ubuyobozi bwa Inter Miami burifuza gutangira kuvugana n’uyu musore kugira ngo azabakinire cyane ko azaba afite imyaka 33.

Amakuru aturuka mu bayobozi ba hafi b’iyi kipe aravuga ko bataratangira kuganira na Messi cyangwa undi mukinnyi uwo ariwwe wese gusa biteguye kumwegera mu minsi iri imbere bakumva icyo abatangariza cyane ko bazashoramo akantu gafatika.

Messi yatangaje ko yifuza kuzasoreza umupira we muri FC Barcelona ndetse nta yindi kipe yifuza kuzakinira I Burayi gusa hari andi makuru yavuze ko yifuza kuzasubira mu ikipe yo muri Argentina yamuzamuye ariko bishobora kudakunda kubera amahirwe make yagiriye mu ikipe y’igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa