skol
fortebet

David Beckham yavuze umukinnyi mwiza hagati ya Cristiano Ronaldo na Messi mu buryo butangaje

Yanditswe: Sunday 19, Apr 2020

Sponsored Ad

Uwahoze ari umukinnyi w’icyamamare mu mupira w’amaguru ku isi,David Beckham w’imyaka 44 yatangaje ko Cristiano Ronaldo atagera ku rwego rwa Lionel Messi mu mupira w’amaguru aho yemeje ko nta mukinnyi n’umwe bahwanye.

Sponsored Ad

Uyu mwongereza washinze ikipe yitwa Inter Miami yavuze ko nubwo Cristiano Ronaldo ari umukinnyi mwiza ariko Atari ku rwego rwa Lionel Messi wihariye mu mupira w’amaguru.

Yagiz ati “ Messi arihariye mu bakinnyi b’abahanga mu mupira w’amaguru.Ntibyashoboka ko haboneka umukinnyi nkawe.We na Cristiano Ronaldo utari ku rwego rwe nibo bakinnyi beza ku isi ubu.”

Uyu muherwe yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyo muri Argentine cyitwa Telam.

David Beckham yavuze ku mukino wahuje PSG yakiniye bwa nyuma I Burayi na FC Barcelona muri UEFA Champions League banganyijemo ibitego 2-2 ko Lionel Messi yamweretse ko ari igitangaza ndetse ngo iyo ari mu kibuga FC Barcelona yoroherwa no gutsinda.

Mu kwezi gushize, Umunya Brazil, Edson Arantes do Nascimento uzwi nka Pele,ufatwa na benshi nk’umwami w’umupira w’amaguru kubera ibitego birenga 1000 yatsinze,yabwiye abanyamakuru ko Cristiano Ronaldo ariwe mukinnyi mwiza kurusha bandi ku isi kubera ko ngo kuva yatangira ruhago atarasubira inyuma mu mupira w’amaguru ndetse ahozaho kurusha Messi.

Pele wiyemera ko ariwe mukinnyi mwiza kurusha abandi babayeho yavuze ko Cristiano Ronaldo afite umwihariko wo guhozaho mu mikinire ye kurusha Lionel Messi,ariyo mpamvu ariwe yemera cyane.

Mu kiganiro Pele yahaye urubuga rwa YouTube rwitwa Pilhado yagize ati “Uyu munsi, Cristiano Ronaldo niwe mukinnyi mwiza kurusha abandi bose ku isi.Ndakeka ko ariwe mwiza kubera ko yagumye ku rwego rwo hejuru igihe kirenga imyaka 10 .Gusa ntiwakwibagirwa Messi,gusa ntabwo ari rutahizamu.”

Abajijwe umukinnyi mwiza mu bahise urusha ubuhanga aba bombi yagize ati “Iki n’ikibazo kigoye gusubiza.Ntabwo twakwibagirwa Zico, Ronaldinho na Ronaldo.I Burayi, Franz Beckenbauer na Johan Cruyff.

Ubu ntabwo ari ikosa ryanjye ariko ndatekereza ko Pele yari mwiza kubarusha bose.

Pele w’imyaka 79 yahakanye amakuru yavugaga ko atakibasha kugenda kubera ikibazo cy’umugongo afite.

Nubwo Messi afite Ballon d’Or 6 kuri 5 za Cristiano,Pele yavuze ko uyu munya Portugal ariwe wagumye ku rwego rwo hejuru kurusha Messi bamaze imyaka irenga 10 bahangana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa