skol
fortebet

David de Gea agiye kubona ikipe nyuma yo gutandukana na Man United

Yanditswe: Friday 10, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Amakuru aravuga ko umunyezamu David de Gea ari mu biganiro n’ikipe y’iwabo muri Espagne ya Real Betis.

Sponsored Ad

Uyu munyezamu umaze igihe nta kipe afite nyuma yo gutandukana na Manchester United ari hafi kwerekeza mu ikipe ya Betis.

De Gea amaze amezi arenga ane nta kazi, nyuma y’aho aviriye kuri Old Trafford amasezerano ye arangiye mu mpeshyi.

Ubu yiteguye kwerekeza mu ikipe nshya nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru ED.

Amakuru avuga ko Betis yatangiye ibiganiro na De Gea kandi ko iteganya kumuha amasezerano y’igihe gito.

Ariko, iyi kipe yo muri La Liga igomba kubanza kugurisha umukinnyi kuko kuri ubu yarengeje umushahara yemerewe muri shampiyona.

Amakuru avuga ko kubera iyo mpamvu, biteganijwe ko De Gea azayerekezamo muri Mutarama nibashobora kumvikana.

Kugeza ubu, Rui Silva wari umunyezamu w’iyi kipe ashobora gusohoka,gusa yasimburanaga n’uwari umunyezamu wa Manchester City, Claudio Bravo.

Betis ’yatangaje ko ishaka De Gea guhera muri Nzeri,none ibiganiro bigeze kure.

Iyi kipe ya Manuel Pellegrini, kuri ubu iri ku mwanya wa gatandatu muri La Liga kandi yicaye ku mwanya wa mbere mu itsinda ryabo rya Europa League.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa