skol
fortebet

David de Gea ntazagaragara mu ikipe ya Espagne mu gikombe cy’isi

Yanditswe: Friday 28, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyezamu David de Gea wa Manchester United ntazakina igikombe cy’isi cya Qatar mu mpera z’uyu mwaka nyuma y’uko bivugwa ko atari ku rutonde rw’agateganyo rw’abakinnyi 55 ikipe ya Espagne yahamagaye.
Umutoza wa Espagne, Luis Enrique, yashyize hanze urutonde rwa mbere rw’abakinnyi 55 azakoresha muri iri rushanwa,gusa ikipe ya nyuma izaba igizwe n’abakinnyi 26 gusa.
Nubwo hahamagawe abakinnyi benshi,De Gea wa United yirengagijwe asimbuzwa abandi bazamu batatu bo muri Premier League.
Nk’uko AS (...)

Nk’uko AS ibivuga, Enrique yahisemo abanyezamu batanu kuri uru rutonde rw’agateganyo rw’abakinnyi 55 ariko De Gea ntabwo abarimo.

Abanyezamu batatu biteganijwe ko bazerekeza muri Qatar ni Unai Simon wa Athletic Bilbao, Robert Sanchez wa Brighton na David Raya wa Brentford.

Hagati aho, Kepa Arrizabalaga wa Chelsea na David Soria wa Getafe bashyizwe ku rutonde rwo gusimbura mu gihe hari uwagira imvune cyangwa uburwayi mbere y’irushanwa.

De Gea yakinnye imikino yose ya Premier League uyu mwaka ndetse ari mu banyezamu bakomeye ku isi ariko umutoza Enrique ntabwo amwemera.

Abandi bakinnyi bazwi ko bari kuri uru rutonde rwa Espagne ni Alejandro Balde, Jordi Alba na Jose Gaya.

Ntabwo urutonde rwose rurashyirwa hanze nubwo igikombe cy’isi kizatangira kuwa 20 Ugushyingo 2022.

De Gea aheruka kubanza mu ikipe y’igihugu muri 2020 ubwo Espagne yatsindwaga igitego 1-0 na Ukraine muri Nations League.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa