skol
fortebet

David Donadei watoje Rayon Sports akayivamo nabi ahanganiye kuyobora ruhago y’Ubufaransa

Yanditswe: Friday 24, Feb 2017

Sponsored Ad

David Donadei wahoze atoza Rayon Sport
Ku rutonde rw’abantu bane baharanira kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Ubufaransa (FFF) harimo na David Donadei wahoze atoza Rayon Sports akaza kuyivamo mu makimbirane akomeye.
David Donadei ahanganye na Jacques Rousselot , Eric Thomas ndetse na Noël Le Graët ari nawe uhabwa amahirwe nk’uko ikinyamakuru BFMTV.COM dukesha iyi kibivuga .
Iki kinyamakuru kivuga ko n’ubwo Donadei atazwi cyane mu Bufaransa binagoye kuba abo bahanganye bamutera (...)

Sponsored Ad

David Donadei wahoze atoza Rayon Sport

Ku rutonde rw’abantu bane baharanira kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Ubufaransa (FFF) harimo na David Donadei wahoze atoza Rayon Sports akaza kuyivamo mu makimbirane akomeye.

David Donadei ahanganye na Jacques Rousselot , Eric Thomas ndetse na Noël Le Graët ari nawe uhabwa amahirwe nk’uko ikinyamakuru BFMTV.COM dukesha iyi kibivuga .

Iki kinyamakuru kivuga ko n’ubwo Donadei atazwi cyane mu Bufaransa binagoye kuba abo bahanganye bamutera ubwoba kuko muri bike azwiho ngo atoroshye mu dushya no guteza akavuyo.

David Donadei yatoje Rayon Sport amezi make yo muri 2015 ariko ntiyayigiriramo ibihe byiza kuko icyo gihe yayivuyemo umuriro waka.

“Kanda hano usome inkuru y’isezera rya David Donadei muri Rayon Sport”

Noël Le Graët w’imyaka 75 niwe wayoboraga iri shyirahamwe kuva muri 2011, ari kwiyamamariza indi manda y’imyaka ine.

Inteko itora Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Ubufaransa (FFF) iba igizwe n’abayobozi b’amakipe 37 y’ababigize umwuga n’abayobozi b’amakipe 63 y’abatarabigize umwuga.

Amatora ateganyijwe kuba taliki 18/3/2017. David Donadei yiyamamaza avuga ko azateza imbere sport kuri bose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa