skol
fortebet

De Gaulle yarenze ku mategeko agenga amatora ya FERWAFA

Yanditswe: Saturday 30, Dec 2017

Sponsored Ad

Umukandida Nzamwita Vincent [De Gaulle]yarenze ku mategeko agenga amatora ubwo yararanaga muri Hilltop Hotel i Remera n’abayobozi b’amakipe bagera kuri 30, kugira ngo yigarurire imitima yabo babashe kumutora.
Ibi yakoze bihabanye n’amabwiriza agenga amatora yavugaga ko ibikorwa byose bijyanye no kwiyamamaza birangirana na tariki ya 29 Ukuboza saa 00:00 z’ijoro ko ndetse uzarenga kuri aya mabwiriza bizafatwa nko kwica amatora ndetse bikmuviramo gukurwa ku rutonde.
Nkuko amakuru dukesha (...)

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Ruhagoyacu abitangaza,uyu mugabo yarihiye aba abyobozi amatike yo kurara muri iyi hotel iminsi 2 kugira ngo yizere neza ko ntawe uri bwisubireho mu matora agaha ijwi Rwemarika bahanganye.

Nzamwita yari yagerageje kwegera abayobozi b’amakipe bagera kuri 40 kugira ngo abishyurire ibyumba muri iyi Hotel , gusa biza kurangira abagera kuri 31 ari bo barayemo.

Mu matora ateganyijwe uyu munsi,haraza gutora abagera kuri 52 aho biramutse bimukundiye aba 30 bakamutora De Gaulle yakwisubiza iyi ntebe amazeho imyaka 4.

Hategerejwe icyemezo kiri buze gufatwa,kuko amatora ari kuri uyu wa Gatandatu aho utsinda hagati ya Nzamwita Vincent na Rwemarika Felicite ari buze kuyobora FERWAFA imyaka 4 iri imbere.

Minisitiri w’umuco na Siporo, Julienne Uwacu ndetse na Vincent De Gaulle uri i bumoso

Dusingizimana Remy

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa