Defoe yababajwe n’ urupfu rw’umwana wamufanaga wishwe na Cancer (amafoto)
Yanditswe: Sunday 09, Jul 2017
Bradley Lowery ni akana k’imyaka 6 kabaga ku kibuga cya Sunderland yo mu Bwongereza aho kakoraga nk’agapupe k’iyi kipe (mascot).Kuwa gatanu taliki ya 07 Nyakanga nibwo byatangajwe ko kapfuye kazize kanseri ya Neuroblastoma kavukanye.
Aka kana kahoranaga ni umukinnyi Jermain Defoe ku kibuga cya Sunderland Stadium of Light aho yahoraga agateruye ndetse yakoze ibishoboka byose ngo akavuze ariko biranga biba iby’ubusa.Benshi mu bakinnyi bandikiye uyu mu rutahizamu bamwihanganisha cyane ko kubera (...)
Bradley Lowery ni akana k’imyaka 6 kabaga ku kibuga cya Sunderland yo mu Bwongereza aho kakoraga nk’agapupe k’iyi kipe (mascot).Kuwa gatanu taliki ya 07 Nyakanga nibwo byatangajwe ko kapfuye kazize kanseri ya Neuroblastoma kavukanye.
Aka kana kahoranaga ni umukinnyi Jermain Defoe ku kibuga cya Sunderland Stadium of Light aho yahoraga agateruye ndetse yakoze ibishoboka byose ngo akavuze ariko biranga biba iby’ubusa.Benshi mu bakinnyi bandikiye uyu mu rutahizamu bamwihanganisha cyane ko kubera guhorana n’aka kana benshi bari bazi ko ari se wako.
Mu kiganiro n’itangazamakuru ubwo yari amaze kumenya amakuru y’urupfu rw’uyu mwana yahise asuka amarira menshi ndetse kuganira nabo byaramugoye cyane.
Yagize ati “hari byinshi ngomba gufasha umuryango we.ndakomeza kuvugana nabo kuko twari dufitanye ubucuti bukomeye.hari icyo ngomba gukora kugira ngo umuryango we ubone amafaranga.”
Mu magambo Defoe yashyize ku rukuta rwe rwa Instagaram yavuze ko atazigera yibagirwa uyu mwana ndetse ko yamubereye urugero rwiza rwo gukora cyane no gukunda abantu.
Yatangaje ko ibitego azatsinda mu ikipe ya Bournemouth yamaze kwerekezamo abituye uyu mwana wamukundaga cyane.
Ibitekerezo
Yooooo mbega!birababaje.
Yooooo mbega!birababaje.