skol
fortebet

Di Maria yatangaje ubugome bukomeye yakorewe na Real Madrid mu gikombe cy’isi cya 2014

Yanditswe: Tuesday 26, Jun 2018

Sponsored Ad

Umukinnyi Angel Di Maria yatangaje ko atazigera yibagirwa ubugome bukomeye yakorewe na Real Madrid yahoze akinira akayihesha igikombe cya UEFA Champions Legue 2014,ubwo yamubuzaga gukina umukino wa nyuma batsinzwemo n’Ubudage igitego 1-0 cya Mario Gotze.

Sponsored Ad

Mu nkuru Di Maria yanditse mu kinyamakuru Player’s Tribune ,yavuze ko nyuma yo kuvunikira mu mukino wa ¼ w’igikombe cy’isi 2014 Argentina yatsinzemo Ububiligi igitego 1-0,yabwiye abaganga ba Argentina ko yifuza gukina umukino wa nyuma ndetse yiteguye kwemera buri kimwe cyose bakora kugira ngo akine,Real Madrid ibyivangamo imubuza gukina kugira ngo izabone uko imugurisha.

Yagize ati “Nabwiye abganga nti niba naravunitse mureke nkomeze mvunike.Simbyitayeho.Ndashaka mukore ibishoboka byose kugira ngo nkine umukino wa nyuma.Ubwo narimo nshyira barafu ku kuguru kwanjye kugira ngo mbashe gukira,umuganga wacu Daniel Martínez yahise yinjira afashe ibaruwa arambwira ati “Angel, uru rwandiko ruturutse muri Real Madrid kandi batubwiye ko wavunitse bikomeye, tutagomba kugukinisha uyu munsi.

Nari nzi neza impamvu yabyo kuko nari maze iminsi numva ko nyuma y’igikombe cy’isi bazangurisha ,bakagura James Rodriguez ndetse ntabwo bifuzaga ko igicuruzwa cyabo cyangirika.”

Di Maria yavuze ko yahise ajya kureba umutoza Alejandro Sabella kugira ngo amubaze niba yamubonera umwanya,amubwira ko atari bumukinishe yaravunitse.

Nyuma y’igikombe cy’isi,Real Madrid yagurishije Angel Di Maria muri Manchester United izana James Rodriguez,biramubabaza cyane ndetse na nubu aracyafite agahinda.

Di Maria ntiyakinnye umukino Argentina iheruka kunyagirwa na Croatia ibitego 3-0,gusa yitezwe mu mukino w’uyu munsi wo gupfa no gukira Argentina isabwa Nigeria, kugira ngo igere muri 1/16 cy’igikombe cy’isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa