skol
fortebet

Diego Maradona yafungiwe ku kibuga cy’indege azira kwambura uwahoze ari umugore we

Yanditswe: Wednesday 22, May 2019

Sponsored Ad

Icyamamare mu mupira w’amaguru Diego Maradona yatangaje ko yafungiwe ku kibuga cy’indege cya Buenos Aires bitewe n’umukunzi we wamugambaniye akabwira abapolisi ko yamwambuye akayabo ka miliyoni 5 z’amapawundi.

Sponsored Ad

Ibinyamakuru byo muri Argentina byavuze ko uyu mugabo wabaye rutahizamu ukomeye ku isi,yarezwe n’uwahoze ari umukunzi we Rocio Oliva ko yanze kumuha izi miliyoni 5 z’amapawundi kandi yarabitegetswe n’urukiko ubwo bahabwaga gatanya.

Ubwo Maradona yari agarutse mu gihugu cye cya Argentina avuye muri Mexico aho atoza ikipe yitwa Dorados de Sinaloa,yafatiwe ku kibuga cy’indege nyuma y’impapuro zategekaga ko afungwa kubera ko yanze guha indishyi z’akababaro uyu wahoze ari umugore we w’imyaka 28, bakundanye imyaka 6 bagatandukana mu mpera z’umwaka ushize.

Maradona w’imyaka 58 yategetswe kwitaba urukiko kuwa 13 Kamena uyu mwaka hanyuma ahita arekurwa aho yagaragaye ari kumwe n’umuhagarariye mu mategeko Matias Morla.

Ibitekerezo

  • Ku isi hose,usanga Millions and Millions z’abantu bashakanye bacana inyuma,batandukana,ndetse bamwe bakicana,cyangwa bakarwana.Family Violence iteye ubwoba.Muli Mexico,hapfa abagore barenga 7 buri munsi bishwe n’abagabo.Ikindi kandi,abashakanye bacana inyuma babarirwa muli za millions.Impamvu mu ngo habamo ibibazo,nuko abashakanye badakurikiza inama dusanga muli bible twahawe n’Imana.Idusaba ko dukundana,tukababarirana,tukihanganirana,tukubahana,etc... Nguwo umuti rukumbi wa Family Violence.Imana yaduhaye bible kugirango abantu babane mu mahoro.Turamutse dukoze icyo bible idusaba,ibi byose byavaho:Family Violence,Intambara,kurwana,gucana inyuma,kwiba,gusambana,gucurana ibyisi,akarengane,etc...Abanga kumvira Imana,bible ivuga ko izabarimbura bose ku munsi wa nyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa