skol
fortebet

Dufite inyota yo gutwara ibikombe byo ku rwego rw’Afurika-Umutoza Ntabanganyimana

Yanditswe: Tuesday 13, Jun 2017

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya police Handball club Ntabanganyimana Antoine aratangaza ko ikipe ya Police FC igihe kigeze ngo irenge urwego rwo gutwara ibikombe mu Rwanda gusa no mu karere kuko ifite intego yo kuzamura urwago rwayo rukaba nyafurika.
Mu kiganiro uyu mutoza unatoza ikipe y’igihugu yagiranye n’ikinyamakuru Umuryango muri iki gitondo yadutangarije ko abona urwego rw’amakipe yo mu Rwanda ruri kugenda ruzamuka ku buryo kwitwara neza mu mikino nyafurika bishoboka.
Yagize ati “amakipe dufite (...)

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya police Handball club Ntabanganyimana Antoine aratangaza ko ikipe ya Police FC igihe kigeze ngo irenge urwego rwo gutwara ibikombe mu Rwanda gusa no mu karere kuko ifite intego yo kuzamura urwago rwayo rukaba nyafurika.

Mu kiganiro uyu mutoza unatoza ikipe y’igihugu yagiranye n’ikinyamakuru Umuryango muri iki gitondo yadutangarije ko abona urwego rw’amakipe yo mu Rwanda ruri kugenda ruzamuka ku buryo kwitwara neza mu mikino nyafurika bishoboka.

Yagize ati “amakipe dufite ubu ngubu ari muri categories aho mu rwego rwa mbere hari Police HB na APR HBC navuga ko ziri no ku rwego rw’aka karere dutuyemo kuko uretse no gutsinda amakipe yo mu gihugu aya makipe atsinda nayo muri aka karere.Hari urwego rwa kabiri rurimo amakipe yo muri Ecoles Secondaire nayo akomeye nka Es Kigoma n’ikipe nziza cyane,ikipe ya College Inyemeramihigo ADEGI Gituza na Saint Aloys y’I Rwamagana izo kipe ubona ko zirimo zizamuka cyane kandi mu minsi mike zishobora gutangira gutwara ibikombe.Icyiciro cya Nyuma kirimo aamkipe nka Rambura na za Nyakabanda zicyishakisha gusa akwiye gukora cyane.

Uyu mutoza yabwiye umuryango ko ikipe ya Police Handball Club nitwara igikombe cya shampiyona ikabona amahirwe yo guhagararira u Rwanda mu mikino nyafurika izakora ibishoboka byose ikitwara neza aho yashimangiye ko kuva abakiri bato basigaye batwara ibikombe babikuye hanze ari igihamya cy’uko gutsinda amakipe yo hanze y’aka karere bishoboka.

Yagize ati “Niba tugeze mu mikino ya nyuma y’abakiri bato nk’ikipe y’igihugu n’ikigaragaza ko hari intambwe tumaze gutera naho kuri Police dufite inyota yo guserukira igihugu tukitwara neza kuko tugomba kwerekana itandukaniro ryaho twavuye naho tugeze ubu. Umukino wa Handball umaze kugera ku rwego rushimishije mu Rwanda.Nk’ikipe ya Police ikunda guhagararira u Rwanda rero turifuza kuruhagararira neza mu mikino nyafurika”.

Ikipe ya Police Handball yihariye ibikombe mu Rwanda kuri ubu iri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona ya Handball mu Rwanda isigaje imikino 2 n’amanota 45 inyuma ya APR HBC iyoboye uru rutonde n’amanota 46 gusa Police HBC ifite umukino umwe itarakina.

Ibitekerezo

  • Uyu mutoza ntago azi ibyo avuga kuko nyakabanda atajya ajyitsunda, nigute uvuga ko ikipe ikurusha ibikombe bya shampionna ikishakisha nyakabanda ifite ibikombe 16 bya championna police ifite 5 ubwo izo kipe zihuriye he koko mumbwirz namwe

    Nyakabanda ni ikipe y’amateka ntekereza Ko bizasaba police handball club imyaka itari munsira ya makumyabiri kugirango igere kubigwi byayo

    Njye ndabona ziriya comparison ari ugufata leinchesta ukayigereranya na liverpool

    Antoine analyse ye ntakigenda kabisa ntago yagera kubigwi byanyakabanda, nyakabanda yatwaye coupe due Rwanda 2011 itsinze police kumukino hanyuma Antoine iyo avuga biriya rero sinzi icyo ashongiraho

    Ariko ndacyeka ari system ya coaching yo gukasa adversaire wawe muba muhanganniye igikombe

    Ziriya ni system ya coaching we babyita "jouer sur le psychologie De l’adversaire" twabyize muri coaching,

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa