skol
fortebet

Eden Hazard yahishuye ikipe bazahurira ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

Yanditswe: Monday 09, Jul 2018

Sponsored Ad

Kapiteni w’Ububiligi Eden Hazard yatunguye benshi ubwo yatangazaga ko Ububiligi ayoboye buzasezerera Ubufaransa bukagera ku mukino wa nyuma bagacakirana n’Ubwongereza ndetse bakabutwara igikombe.

Sponsored Ad

Uyu musore ukina ataha izamu mu ikipe y’Ububiligi, haburaiminsi 3 ngo igikombe cy’isi gitangire yashyize hanze inzira y’uko amakipe azahura kuva muri 1/16 kugeza kuri final aho yavuze neza inzira Ububiligi buzacamo kugira ngo bwegukane igikombe ikaba iri hafi kuba impamo gusa yibeshye ikipe imwe gusa Pologne yari yavuze ko bazahurira muri 1/16 bakahahurira n’Ubuyapani.

Indagu za Hazard zatunguye benshi
Muri iyi nzira yakoze yavuze kobazahura n’Ubufaransa mu mikino ya ½ cy’irangiza bakayisezerera bigatuma bahura n’Ubwongereza ku mukino wa nyuma ndetse birashoboka koi bi byagerwaho.

Hazard yatunguye benshi mu bakunzi ba ruhago kuko muri iyi nzira yari yavuze ko bazahura na Brazil muri ¼ bakayisezerera kandi niko byagenze.

Benshi bategereje kureba niba Ububiligi buzakuramo France muri ½ cy’irangiza ndetse niba Ubwongereza buzasezerera Croatia nkuko uyu Mubiligi yabihanuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa