skol
fortebet

Eden Hazard yasabye imbabazi abafana ba Real Madrid bamumereye nabi cyane

Yanditswe: Friday 07, May 2021

Sponsored Ad

Abafana ba Real Madrid barakariye cyane umukinnyi wa Eden Hazard nyuma yo gusezererwa na Chelsea hanyuma akagaragara ari guseka cyane ari kumwe na bamwe mu bakinnyi ba Chelsea.

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuwa Gatatu,Chelsea yatsinze Real Madrid ibitego 2-0 inayisezerera muri ½ cya UEFA Champions League ariko Hazard yagaragaye yishimanye n’abakinnyi ba Chelsea birakaza cyane abafana.

Hazard wagarutse bwa mbere ku kibuga Stamford Bridge aguzwe miliyoni 90 z’amapawundi na Real Madrid muri 2019.

Uyu mukinnyi yagaragaye ari kwishimana na Kurt Zouma na Edouard Mendy ba Chelsea ariko guseka kwe kwatumye abafana ba Madrid barakara cyane.

Abinyujije kuri Instagram,Hazard yasabye imbabazi abafana ba Real Madrid ati “Mbasabye imbabzi.Nasomye ibitekerezo byinshi binyerekeyeho uyu munsi ariko ntabwo byari mu mugambi wanjye kubabaza abafana ba Real Madrid.

Byahoze ari inzozi zanjye gukinira Real Madrid kandi naje hano gutsinda.Umwaka w’imikino ntabwo urarangira kandi twese hamwe turakomeza guhatanira La Liga.”

Uwahoze ari umukinnyi wa Liverpool, Don Hutchinson yabwiye BBC ati “Hari ikintu nabonye gisekeje. Eden Hazard ari guseka na Kurt Zouma na Edouard Mendy.Kandi ni ½ cya UEFA Champions League.Ndabizi ko ari inshuti yabo cyane ariko sinkeka ko Cristiano Ronaldo yava mu kibuga ari guseka ngo nuko Real Madrid yamutsinze.Uko niko Hazard ari inyuma.Ntabwo ndi kumunenga ariko njye ndabona bibabaje kubibona.”

Ku mbuga nkoranyambaga hari abafana ba Real Madrid barakaye cyane kubera aya mashusho yashyizweho hanze uyu Hazard ari guseka nyuma yo gusezererwa ndetse bamwe bamututse karahava.

Josep Pedredol usanzwe azwi cyane mu kiganiro cya El Chiringuito muri Espagne,yasabye Real Madrid kwirukana Hazard agasubira muri Lille yazamukiyemo.Yavuze ati “Ntakwiriye no kumara isegonda muri Real Madrid.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa