skol
fortebet

Enyimba yaraye igeze mu Rwanda yakaniye gutsinda Rayon Sports [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 15, Sep 2018

Sponsored Ad

Ikipe ya Enyimba FC yaraye igeze mu Rwanda saa 21h00, ije gukina na Rayon Sports umukino ubanza wa 1/4 cya Total CAF Confederation Cup 2018,yatangaje ko itaje kujenjekera Rayon Sports ahubwo ije gutsinda uyu mukino.

Sponsored Ad

Abayobozi n’abakinnyi ba Enyimba FC basohotse mu kibuga cy’indege ahagana saa tatu n’igice z’ijoro,banga kugenda mu modoka Rayon Sports yari yabateguriye ahubwo bagenda muyo ’Ambasade yabo yari yateguye ku mpamvu batahise basobanura.

Umunyezamu wa mbere wa Enyimba, Ikechukwu Ezenwa yavuze ko batazasuzugura Rayon Sports ahubwo bazitanga bikomeye bakayitsindira I Kigali.

Yagize ati “Nishimiye kuba ngarutse nje gukina uyu mukino wihariye na Rayon Sports. Nta mukino w’umupira w’amaguru woroha. Tuje guhangana. Rayon Sports ni ikipe nziza ariko natwe ku cyumweru tuagaragaza impano zacu. Turi hano gushakisha intsinzi cyangwa se kunganya,Imana ibidufashijemo."

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Nzeri nibwo Enyimba FC izakorera imyitozo kuri Stade ya Kigali izakinirwaho umukino, uzaba ku Cyumweru tariki 16 Nzeri 2018 saa cyenda z’umugoroba.mu gihe uwo kwishyura uteganyijwe tariki 23 Nzeri 2018, muri Nigeria.

Ubwoumutoza wa Enyimba FC Usman Abd’Allah yamenyaga ko ikipe ye yatomboye Rayon Sports,yabwiye abanyamakuru ko atewe impungenge na Rayon Sports kuko nta byinshi ayiziho ndetse atazi imikinire yayo,ariyo mpamvu bigeye kumusaba imbaraga nyinshi kugira ngo ayige.




AMAFOTO:Rwanda Magazine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa