skol
fortebet

Nigeria na Misiri zatangiye nabi igikombe cya Afurika 2024

Yanditswe: Sunday 14, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mu mukino wo mu itsinda A mu gikombe cya Afurika wa mbere,Nigeria yanganyije igitego 1-1 Equatorial Guinea bituma benshi banenga urwego iyi kipe y’ubukombe ya Super Eagles iriho.

Sponsored Ad

Ni mu gihe Penaliti yo mu minota ya nyuma yatsinzwe na Mohamed Salah, yafashije Misiri kunganya na Mozambique ibitego 2-2 mu mukino wabimburiye iyindi yo mu Itsinda B ry’Igikombe cya Afurika cya 2023.

Nyuma y’aho Cote D’Ivoire bahuriye mu itsinda itsinzwe Guinea Bissau ibitego 2-0,benshi bari bategereje kureba urwego rwa Nigeria.

Equatorial Guinea yafunguye amazamu ku munota wa 36 ibifashijwemo na Edu Salvador ariko ku munota wa 38 Victor Osimhen ahita acyishyura n’umutwe.

Umukino warangiye banganya nubwo Nigeria yagerageje gushaka ikindi gitego bikanga.

Iyi ntangiriro ishobora kugora Super Eagles kuko umukino wa kabiri bakina na Cote d’Ivoire

Equatorial Guinea yatanze ubutumwa ko itsinda rya mbere atari irya Cote d’Ivoire na Nigeria gusa kuko izahura na Bissau ishaka kuzamuka.

Mu wundi mukino wakurikiyeho,ikipe ya Misiri yanganyije ibitego 2-2 na Mozambike bigoranye mu mukino wa mbere wo mu itsinda B.

Nubwo Misiri yari yatsinze igitego ku munota wa 2 cya Mostafa Mohamed,mu gice cya kabiri yahuye n’uruva gusenya byari bigiye gutuma itsindwa.

Mu gice cya kabiri,Mozambike yaje yariye karungu bituma yishyura ku munota wa 55 ibifashijwemo na Witness Ouembo.

Hashize iminota itatu gusa,Clesio Bauque yatsindiye Mozambike igitego cya kabiri bishyira ihurizo kuri Misiri.

Iminota 90 yashyize Mozambike iyoboye hongerwaho irindwi yayibereye ingorabahizi kuko yishyuwe.

Ubwo iminota 4 yari irangiye,myugariro wa Mozambike yakubise ukuguru kwa rutahizmu Mostafa Mohamed mu rubuga rw’amahina,VAR yemeza ko ari penaliti.

Mohamed Salah yinjije iyi penaliti nubwo yayikubise igiti cy’izamu ikinjira.

Misiri iri mu itsinda rimwe na Ghana na Cape Verde rya B.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa