skol
fortebet

Erling Haaland yaciye agahigo ahita aha ubutumwa bukomeye Arsenal

Yanditswe: Thursday 29, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu ukomeje gutitiza Ubwongereza n’isi ya ruhago muri rusange,Erling Haaland yaraye aciye agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere utsinze ibitego 20 mu mikino mike muri Premier League.
Uyu rutahizamu umaze kubaka ibigwi muri Manchester City,yatsinze ibitego 2 muri 3-1 batsinze Leeds mu ijoro ryakeye bayisanze ku kibuga cyayo Elland Road,yuzuza ibitego 20 mu mikino 14 gusa.
Nyuma y’umukino yavuze ko agiye kwitoza cyane gutsinda kugira ngo afashe City guhiga Arsenal ya mbere ku rutonde rwa (...)

Sponsored Ad

Rutahizamu ukomeje gutitiza Ubwongereza n’isi ya ruhago muri rusange,Erling Haaland yaraye aciye agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere utsinze ibitego 20 mu mikino mike muri Premier League.

Uyu rutahizamu umaze kubaka ibigwi muri Manchester City,yatsinze ibitego 2 muri 3-1 batsinze Leeds mu ijoro ryakeye bayisanze ku kibuga cyayo Elland Road,yuzuza ibitego 20 mu mikino 14 gusa.

Nyuma y’umukino yavuze ko agiye kwitoza cyane gutsinda kugira ngo afashe City guhiga Arsenal ya mbere ku rutonde rwa shampiyona iyibuze gutwara igikombe.

Yabwiye Amazon Prime ati "Twatsinze kandi nicyo kintu cy’ingenzi.Urabona Arsenal niyo ya mbere,tugomba kubahiga.Kuba twatsinze,ndishimye.

Nari nabivuze [mu rwambariro] ko ndatsinda ibitego bitanu,n’ukuri.Nka rutahizamu,ngomba gutsinda byinshi ariko n’ubuzima,ni iki nakora?."

Uyu rutahizamu yavuze ko afite inyota yo gukina igikombe cy’isi kuko ubwo cyakinwaga muri Qatar yirirwaga mu nzu ari kureba akanogeza abakinnyi.

Ati "Mu rugo,nari mbabaye kuko ntakinnye igikombe cy’isi.Nari meze nk’uwogeza umupira mu rugo iwanjye aho nta n’umwe wanyumvaga.

Nari ndi mu kiruhuko ariko kubona abandi bari gutsinda ibitego mu gikombe cy’isi byarankanguye bintera imbaraga.Ubu mfite inzara kandi nditeguye kurusha ikindi gihe cyose."

Ikipe ya Norway ikinamo Haaland na Odegaard ntiyabonye itike yo gukina iki gikombe cy’isi.

Agahigo ko gutsinda ibitego 20 mu gihe gito muri Premier League kari gafitwe na Kevin Phillips,wabitsinze mu mikino 21 mu mwaka w’imikino 1999/2000 akinira Sunderland.

Harry Kane byamusabye imikino 40 kugira ngo atsinde ibitego 20 muri Premier League.

Abakinnyi batsinze ibitego 20 vuba kurusha abandi muri Premier League

Erling Haaland – 14
Kevin Phillips – 21
Andrew Cole – 23
Ruud van Nistelrooy – 26
Diego Costa – 26
Tony Yeboah -26
Fernando Torres -27
Alan Shearer – 29
Sergio Aguero – 30

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa